skol

Ishoramari rya miliyari 1.084 Frw: Ibyitezwe mu rugendo rw’u Rwanda rwo kuba igicumbi mu by’imari

Yanditswe: Monday 27, Oct 2025

featured-image

U Rwanda rukomeje gushyira imbere intego yo kuba igicumbi cy’imari ku rwego rwa Afurika, binyuze muri Kigali International Financial Centre (KIFC), ikomeje gukurura abashoramari mpuzamahanga n’amabanki akorera mu mahanga aho iteganya ko ishoramari muri urwo rwego rizagera kuri miliyari 1.084 Frw bitarenze mu 2029.

Muri gahunda y’Iterambere ry’Urwego rw’Imari kuva mu 2025 kugeza 2030, izwi nka Financial Sector Development Strategy, biteganyijwe ko KIFC izakuba kabiri umubare w’abashoramari bagana u Rwanda mu rwego rw’imari ndetse n’imitungo yanditswe mu Rwanda y’abashoramari ikiyongera.

Biteganyijwe ko bitarenze mu 2029 iyo mitungo izazamuka ikava kuri miliyari 64 Frw mu 2023 ikagera kuri miliyari 133,76 Frw mu 2029 bingana n’izamuka rya 109%.
Ibyo bizagenda bikorwa buri mwaka, aho mu 2025/2026 bizagera kuri miliyari 91,9 Frw, mu 2026/27 bigera kuri miliyari 105,85 Frw, naho mu 2027/28 bikazagera kuri miliyari 119,8 Frw.

Raporo igaragaza kandi ko umubare w’abashoramari mpuzamahanga biyandikisha muri KIFC na wo uzikuba inshuro ebyiri, ukava kuri 140 mu 2023 ukagera kuri 292.6 mu 2029. Ni izamuka ringana na 109%.

KIFC kandi iteganya ko agaciro k’ishoramari ry’abayibarizwamo, kazava kuri miliyari 519 Frw kariho mu 2024, kakagera kuri miliyari 1.084 Frw mu 2028/2029.

Iyo nyongera nayo izagenda igerwaho buri mwaka aho mu mwaka wa 2025/2026 biteganyijwe kugera kuri miliyari 745 Frw, mu 2026/2027 bikagera kuri miliyari 858 Frw naho mu 2027/2028 bikazaba biri kuri miliyari 972 Frw.

KIFC yatangiye ibikorwa byayo mu 2020, ifite intego yo guhindura u Rwanda icyicaro cy’ishoramari ku Mugabane wa Afurika. Icyo ikora ni ukuzana abashoramari mu Rwanda bakahagira igicumbi, n’iyo baba bakorera ubucuruzi bwabo ahandi.

Bivuze ko umushoramari ashobora gukorera ahandi ariko aho afatira ibyemezo, aho igicumbi cy’amafaranga ye kiri ari mu Rwanda. Iyo agiye kwaka nk’inguzanyo, banki akoresha ngo bashyireho amafaranga ni iyo mu Rwanda, akaba ashobora kuyakoresha mu Rwanda cyangwa ahandi.

Ibi biri mu rugamba rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku ishoramari n’amasoko y’imari, mu gufasha igihugu kugera ku ntego z’icyerekezo 2050 u Rwanda rufite, aho Kigali ishakwa nk’umujyi wagenga ishoramari mu by’imari muri Afurika.

KIFC ikomeje gutanga icyizere binyuze mu mategeko n’amahirwe y’imisoro afasha abashoramari gushora imari yabo mu Rwanda, ikomeje kongera ubushobozi bw’igihugu mu kwakira imari iva hanze.

Kuva yashyirwaho mu 2020, kuri ubu yashyizwe ku mwanya wa Gatatu muri Afurika, ikaba iya kabiri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu gihe nko mu mwaka wa 2023 gusa yafashije mu iyandikwa ry’abashoramari bashya bagera kuri 40.

Muri icyo cyerekezo kandi KIFC yiyemeje kongera amasezerano yo kudasoresha kabiri ku bashoramari bakorera mu Rwanda n’ibindi bihugu akava kuri 13 ahari ubu akagera nibura kuri 28.

Ni izamuka rya 115% rizatuma abashoramari mpuzamahanga babasha gukorera mu Rwanda nta nzitizi z’imisoro.

KIFC ikomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu kwinjiza ishoramari rishya, kuzamura ireme ry’abakora mu rwego rw’imari ndetse no kwagura umubano n’andi mahuriro mu by’imari akomeye ku Isi.

Kuri ubu ifitanye ubufatanye n’ikigo nk’icyo cyo muri Casablanca, Jersey, Luxembourg, Qatar na Singapore mu kwagura imikoranire mpuzamahanga.

U Rwanda rugaragaza ko nubwo KIFC ikomeje gukora ibishoboka ngo ikurure abashoramari, hari ibigikeneye kunozwa kugira ngo irusheho gukora uko bikwiye kandi itange umusaruro witezwe.

Mu bigikeneye kunozwa harimo Politiki zigamije guteza imbere urwego rw’imari, gutuma KIFC imenyekana ku ruhando mpuzamahanga n’ibindi bigamije guteza imbere urwego rw’imari.

Mu bigomba gushyirwamo imbaraga harimo kunoza amategeko, guhaganga udushya muri serivisi z’imari hagamijwe gukurura abashoramari no kwagura isoko, kuzamura ubunararibonye guteza imbere abafite ubumenyi bahagije mu by’imari. Kuri ubu urwego rw’imari rutanga akazi ku bantu 40000 ariko 2% gusa nibo bafite impamyabushobozi mpuzamahanga ‘certificate’.

U Rwanda kandi rugaragaza ko kurushoramo imari, biha abashoramari amahirwe yo kugera ku isoko ry’abarenga miliyoni 838 mu Karere, kuba ari igihugu gitekanye, cyorohereza abashoramari kandi kikaba gihagaze neza mu kurwanya ruswa na byo bigaragazwa nk’impamvu yatuma abashoramari baruhitamo.

Bimwe mu bikorwa by’ishoramari bikomeye u Rwanda rugaragaza biri mu Rwanda harimo Virunga Africa Fund 1 y’agaciro karenga miliyoni 250$ ifasha abikorera bijyanye n’icyerekezo cya Afurika yunze Ubumwe cya 2063 n’intego za Loni z’iterambere rirambye.

Hari kandi ikigega cyita ku Iterambere muri Afurika (FEDA) cyahisemo kugira icyicaro cyayo i Kigali aho cyatangiranye arenga miliyoni 670$ azatangwa ku mishinga itandukanye.

Uretse ibyo kandi hari n’Ikigo gitanga serivisi z’imari cyo mu birwa bya Maurice, DTOS cyatangije ibikorwa byacyo mu Rwanda nk’ikigega gitanga imari ku bashoramari no kuba cyabishingira.

Umujyi wa Kigali witezweho kuba igicumbi cy’imari muri Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa