skol
fortebet

Jeannette Rugero umunyarwandakazi watsinze ubushomeri binyuze mu gusobanukirwa neza za Pariki

Yanditswe: Friday 01, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubukerarugendo ni amahirwe y’umurimo ari gutera imbere, nibwo rwego rwinjiza amafaranga menshi y’amahanga mu Rwanda kurusha izindi zose.

Sponsored Ad

Ubukerarugendo ni amahirwe y’umurimo ari gutera imbere, nibwo rwego rwinjiza amafaranga menshi y’amahanga mu Rwanda kurusha izindi zose.

Ikigo RDB kibushinzwe, muri Mata(4) uyu mwaka cyavuze ko n’ubwo hari Coronavirus, ubukerarugendo bwinjije miliyoni 164$ mu 2021 ugereranyije na miliyoni 131$ mu 2020, kandi ko abasuye u Rwanda bavuye ku 490,000 mu 2020 bakagera ku 512,000 mu 2021.

Ubukerarugendo ni amahirwe yandi y’umurimo ku rubyiruko nka Jeannette Rugero, ufite ubuhanga budasanzwe mu gusobanurira ba mukerarugendo ibijyanye n’inyamaswa n’ubuzima bwa Pariki y’akagera muri rusange.

Jeannette Rugero afite umwihariko, hano muri pariki y’akagera kuko niwe mugore wenyine utwara imodoka ya ba mukerarugendo akagenda anabasobanurira.

Ku bijyanye n’akazi ke , Jeannette yabwiye BBC ko yikorera, ahubwo akorana na kompanyi zitandukanye z’abakerarugendo.

Ati “Abakerarugendo kenshi baratungurwa iyo babonye ari umukobwa ugiye kubatwara, [akanabasobanurira] ariko iyo mumaranye umunsi umwe ibiri, itatu, akabona nta kibazo barishima cyane akavuga ati ‘ni ubwa mbere tugize ‘experience’ [yo gukorana] n’umukobwa’.

Mu kazi iyo habaye nk’ikibazo cy’uko imodoka ipfuye [bidakomeye cyane] niwe uyikorera kuko yafashe amasomo y’ubukanishi mbere y’ibi, nk’uko abivuga.

Ubu nibwo buryo uyu mukobwa abayemo bwatumye atongera kubarirwa mu mubare w’abashomeri mu Rwanda kuko yabashije kwisobanukirwa bijyanye no gutinyuka umurimo.

Kugeza ubu Ubushomeri mu rubyiruko mu Rwanda buri kuri, 16% muri Gashyantare 2022 nk’uko ikigo cya leta cy’ibarurishamibare kibivuga, buri hejuru mu b’igitsina-gore kurusha gabo, bikarushaho (21%) mu bari hagati y’imyaka 16 na 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa