skol
fortebet

Kagame n’umuherwe Haward batashye inyubako z’umupaka uhuriweho n’u Rwanda na Congo-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 01, Sep 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tarimi ya 1 nzeri 2017 Perezida Kagame ari kumwe n’umuherwe Haward Buffet batashye ku mugaragaro umushinga ‘One Border Post La Corniche’ wuzuye mu karere ka Rubavu; u Rwanda ruhuriyeho na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Mushikiwabo Louise yabwiye RBA ko ari ibyishimo bikomeye ku mpande z’Ibihugu byombi kuba barabashije kubaka uyu mushinga uzazamura (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tarimi ya 1 nzeri 2017 Perezida Kagame ari kumwe n’umuherwe Haward Buffet batashye ku mugaragaro umushinga ‘One Border Post La Corniche’ wuzuye mu karere ka Rubavu; u Rwanda ruhuriyeho na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Mushikiwabo Louise yabwiye RBA ko ari ibyishimo bikomeye ku mpande z’Ibihugu byombi kuba barabashije kubaka uyu mushinga uzazamura ubuhahirane, yavuze ko ari inyungu ikomeye ku baturage b’Ibihugu byombi.

Mushikiwabo yagize ati “Itandukanyirizo ry’uyu mupaka n’indi ni ubwiza bw’izi nyubako; ni inyubako zijyanye n’igihe ndetse zirenze igihe ugereranije n’ahandi henshi, harimo ibikorwa byinshi by’ikoranabuhanga turifuza ko ubwo tubonye inyubako imeze gutya twarushaho kongera traffic (urujya n’uruza) hagati y’ibihugu byacu byombi.”

Madame Louise yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rubashije kuzuza iyi nyubako mbere ya Congo bizeye ko na Congo nayo mu minsi ya vuba iba yamuritse inyubako yabo izakorerwamo.

Banki Nkuru y’igihugu igaragaza ko inyungu ikomoka mu bucuruzi bwambukiranya imipaka igenda izamuka.

Ni inyubako zuzuye zitwaye miliyoni 9 z’amadolari y’Amerika angana na 7,566, 742,800 Frw yatanzwe n’umuherwe Howard G Buffet mu Kuboza 2014 igomba kuzura mu mezi 18.


Amafaranga yatanzwe na Leta y’u Rwanda ni ay’umusoro ku nyongera gaciro(TVA) n’ayakoreshejwe mu gutanga ingurane z’ibikorwa byangijwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’uriya mushinga.

La Corniche one stop border post yatashywe, ikoreshwa ku munsi n’abantu babarirwa mu bihumbi 4 na 5.

Mu ma saha y’umugoroba, nibwo Perezida Kagame ari kumwe na Haward buffet bafunguye ku mugaragaro uyu mushinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa