skol
fortebet

Karangwa yakoze ikoranabuhanga ryo kwishyura umutekano

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

Umusore wiga mu mwaka wa mbere muri kaminuza yakoze application yise Sugira avuga ko izifashishwa mu kwishyuza no kwishyura umusanzu w’ umutekano ku buryo bitazongera kuba ngombwa ko abishyuza umutekano bajya mu ngo z’ abaturage.
Iradukunda Karangwa Prosper w’ imyaka 21 y’ amavuko, yiga ibijyanye n’ ikoranabuhanga mu muri Kaminuza ya UNILAK. Avuga ko iyi application yatangiye kuyikora mu ntangiriro za 2016.
Karangwa yatangarije Umuryango ko mu bantu bamuhaye ibitekerezo muri uyu mushinga agiye (...)

Sponsored Ad

Umusore wiga mu mwaka wa mbere muri kaminuza yakoze application yise Sugira avuga ko izifashishwa mu kwishyuza no kwishyura umusanzu w’ umutekano ku buryo bitazongera kuba ngombwa ko abishyuza umutekano bajya mu ngo z’ abaturage.

Iradukunda Karangwa Prosper w’ imyaka 21 y’ amavuko, yiga ibijyanye n’ ikoranabuhanga mu muri Kaminuza ya UNILAK. Avuga ko iyi application yatangiye kuyikora mu ntangiriro za 2016.

Karangwa yatangarije Umuryango ko mu bantu bamuhaye ibitekerezo muri uyu mushinga agiye kumaraho imyaka ibiri harimo na Minisitiri w’ ikoranabuhanga Nsengimana Philbert.

Karangwa avuga ko impamvu iyi application yayise Sugira ari uko yitwa Prosper kandi Prosper bikaba bivuze Sugira.

Uyu musore avuga ko igitekerezo cyo gukora iri koranabuhanga yagikuye ku musore w’ inshuti ye ukusanya umutekano mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

Yagize ati “Mfite inshuti yanjye yakusanyaga imisanzu muri Rusororo mu karere ka Gasabo, twaraganiriye arambaza ati mbigenze nte ko ndeba byanshanze. Amafaranga ndimo kubona ni make abantu ntibishyura mbireke.

Ngo inshuti ya Karangwa yamubwiye ko hari aho ijya kwishyuza umutekano yagerayo bakayibwira ngo izagaruke yasubirayo igasanga badahari, yazongera kugira amahirwe yo kubasangayo bakayibwira ko amafaranga bayabonye bakayibura.


Iyi application imaze kumutwara arenga 1 000 000

Yunzemo ati “Yambwiye ko hari uwo yageragaho akamubwira ngo yarishyuye, undi akamubwira ngo reçu yarayitaye. Mbona ikibazo gikomeye abishyuza umutekano bafite n’ icya data base”

“Nabanje gukora aka data base gato nk’ umudugudu we, amafaranga y’ umutekano wabonaga ahita yiyongeraho 32%. Yavuye ku bihumbi 70 na… agera ku bihumbi birenga 110”

Karangwa avuga ko muri 2016 yagiye mu mahugurwa yo gukora ikintu cy’ ikoranabuhanga ryagirira akamaro nyiraryo ariko rikabafasha abaturage. Ngo muri aya mahugurwa yerekanye iyo data base yo kwishyurizaho umutekano barayishima ndetse bahiya igihembo cya miliyoni n’ igice.

Agira ati “Muri ayo mahugurwa namuritse uwo mushinga “Sugira” barawushima banampa igihembo cya milioni n’ igice”

Uko iyi application izajya ikora…

Karangwa avuga kwishyura umutekano bizajya bisaba kuba umuntu afite telephone cyangwa mudasobwa, akajya muri serivise za mobile money agashitamo kwishyura umutekano ubundi akuzuzamo umwirondo we n’ aho atuye, agahitamo umubare w’ amafaranga ashaka kwishyura, akemeza amafaranga akajya kuri sosiyete y’ itumanaho akoresha ubundi iyo sosiyete ikayohereza kuri konti y’ umurenge uwishyuye umutekano atuyemo.

Avuga ko uwishinzwe kwishyuza umutekano mu mudugudu azajya ahita abona ubutumwa bumumenyesha umwirondoro w’ umuntu umaze kwishyura umutekano.

Imbogamizi yahuye nazo akora iyi application…

Karangwa avuga ko mu mwaka hafi ibiri amaze akora iyi application yahuye n’ imbogamizi zitandukanye zirimo gukora ikintu igihe kinini ntacyo kiratangira kumwinjiriza. Indi mbogamizi ngo abantu bakamucaga intege bamubwira ko ikintu arimo gukora kidashoboka.

Ati Hari abantu bajyaga baza bakambwira ngo mbyihorere ikintu ndimo gukora ntabwo gishoboka ariko kuko aribyo niga nkanga gucika intege mvuga nti n’ ubundi ndimo kwiga uko bikorwa »

Kimwe mu bintu avuga ko byatumye adacika intege ni uguhura n’ abantu barimo Minisitiri Nsengimana.

Aha Karangwa arimo gusobanurira Edouard Bamporiki na Dr Ngamije Jean uko iyi application ikora

Ati « Mu bantu bampaye inama ufite izina rizwi ni Ministre Philbert twahuriye muri youth connect ya 2016, twahuye maze kumurika ya soft ware nari nakoze mbere. Niwe wangiriye inama arambwira ngo ubikoze ku buryo bihuza imidugudu byinshi bigahurira kuri platform imwe byatanga umusaruro kurushaho »

Karangwa avuga ko kuri ubu arimo kumvikana n’ amasosiyete y’ itumanaho ko iyi application bayingize muri système zabo ubundi itangire ikore. Avuga ko iyi gahunda yo kwishyura umutekano hakoreshejwe application yo muri telefone azabitangiriza mu mugi wa Kigali bikagenda byaguka bijya no mu bice by’ igihugu.

Ibitekerezo

  • courage musore

    Karangwa komereza aho turagushimiye uburyo uy’umushinga wawe wawutangiye ukirengagiza abagucaga intege ukaba ugeze aho ugeza aha, wowe komeza Imana izabigufashamo kandi mpamyako ababishinzwe nabo muri leta yacu baba bumva umushinga ugomba guterwa inkunga. Courage kabisa.

    prosper courage kbs uje uri igisubizo kumuryango nyarwanda harikibazo gikomeye rwose turagushigikiye kand tuzagufasha

    Courage Bronkwifurije,amahirwe menshi

    Yego bro keep it up
    duhindure urwanda rwatubyaye ihuriro ryibyiza

    Yego bro keep it up

    Iyo application turayikeneye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa