Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko binyuze muri gahunda ya Gira Wigire yo gufasha abaturage kwivana mu bukene babigizemo uruhare ingo 5897 zihwanye na 67% zavuye mu bukene mu myaka ibiri ishize.
Ni bimwe byatangarijwe mu Nteko Rusange y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere JADF yabaye ku wa 6 Ugushyingo 2025.
Iyi nteko rusange ibaye mu gihe hashize imyaka ibiri Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda nshya yo gufasha abaturage kuva mu bukene babigizemo uruhare nyuma yo kubona ko inkunga iha abatishoboye harimo abazikoresha nabi kugira ngo bazakomeze bafashwe.
Ubusesenguzi bwakozwe mu 2022 bwasanze mu gihugu hose hari ingo zirenga ibihumbi 900 zigikeneye guherekezwa mu rugendo rwo kwivana mu bukene, rufata icyemezo cyo guhera ku ngo ibihumbi 315 zirimo 8.682 zo mu Karere ka Karongi.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne yavuze ko mu ngo 8.682 bagombaga gufasha kuva mu bukene izabuvuyemo ari 5.897 zihanye na 67%.
Ati: "Icyo twakoze kugira ngo zive mu bukene ni ukubaganiriza tukumva icyo bakeneye tukaba aricyo tubafasha, hari abahawe akazi, hari abahawe amatungo magufi, gusa dufite n’ingo 2795 ubusesenguzi bwagaragaje ko nubwo bafashijwe batavuye mu bukene ari na cyo cyatumye abo tugomba gufasha mu myaka ibiri ikurikiyeho biyongera kuko ubu dufite ingo zirenga ibihumbi 10."
Perezida wa JADF mu Karere ka Karongi, Uwiragiye Reymond, yavuze ko mu 2025 bakoresheje arenga miliyari 8Frw mu gufasha abaturage kuva mu bukene agaragaza ko kuba hari abasibiye bifitanye isano no kuba bataragira imyumvire y’uko gukira bishoboka.
Ati: "Iyo umuntu yavukiye mu bukene akabukuriramo ntaba yumva ko gukira bishoboka. Abasibiye ntabwo tubataye tugiye gukomezanya na bo dukomeze tubafasha guhindura imyumvire, tunabaha ubufasha dufite icyizere ko ubutaha abazava mu bukene baziyongera."
Abantu babarwa nk’abari munsi y’umurongo w’ubukene ni abakoresha munsi ya 560.127Frw ku mwaka mu gushaka iby’ibanze bibabeshaho, na ho abari mu bukene bukabije bagakoresha munsi ya 356.432Frw ku mwaka.
Imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, igaragaza ko ku rwego rw’Igihugu, Akarere ka Karongi kari ku mwanya wa 12 mu kugira abaturage benshi bavuye mu bukene kuko ababuvuyemo mu kiciro cya mbere cya gahunda ya Gira Wigire ari 67%, aka mbere kakaba Ruhango ifite ingo 84% zavuye mu bukene mu gihe akanyuma ari Rusizi yavanye mu bukene ingo 33% mu zo yari yahize zirenga ibihumbi 24.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *