skol
fortebet

Kayonza: Abaturage bagiye mu isoko basanga ryimuwe

Yanditswe: Monday 11, Sep 2017

Sponsored Ad

Aha niho isoko rya Kayonza rituye riremera
Abaturage bo mu karere ka Kayonza bagiye kurema rya Kayonza bageze aho risanzwe riremera basanga ryimuwe basabwa kujya kuriremera mu gisambu ahatari ubwiherero n’ amaresitora.
Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki 8 Nzeli. Aba baturage bavuga ko batabimenyeshejwe mbere y’ uko isoko ryimurwa bakavuga ko bafite impungenge z’ uko imvura iramutse iguye ntacyo baramura.
Umwe mu baganiriye Radio 1 ati “Twagiye aho isoko risanzwe riremera tugaragarizwa ko (...)

Sponsored Ad

Aha niho isoko rya Kayonza rituye riremera

Abaturage bo mu karere ka Kayonza bagiye kurema rya Kayonza bageze aho risanzwe riremera basanga ryimuwe basabwa kujya kuriremera mu gisambu ahatari ubwiherero n’ amaresitora.

Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki 8 Nzeli. Aba baturage bavuga ko batabimenyeshejwe mbere y’ uko isoko ryimurwa bakavuga ko bafite impungenge z’ uko imvura iramutse iguye ntacyo baramura.

Umwe mu baganiriye Radio 1 ati “Twagiye aho isoko risanzwe riremera tugaragarizwa ko ryimuriwe ahandi, ubu hariho guhuzagurika, ari abacuruzi ntibarafata imyanya abazanye ibicuruzwa nabo bahuzaguritse”

Undi ati “Twageze hariya hirya aho isoko ryaberaga tuhasanga abashinzwe umutekano bati mumanuke nta soko rihari hano isoko ryagiye hirya iriya. Ubwo rero twakomeje turaza tugeze hano tubura icyo dukora bamwe bisubiriye inyuma”

Umugore wari waje kurema isoko ati “Kugura no kugurisha byifashe nabi, ubu no kutabona aho umuntu yihagarika nabyo byatubereye ikibazo”

Mugenzi ati “ahangaha hameze nabi, ni ahantu habi cyane, imvura nizajya igwa, izuba, ... hatubakiye ntabwo twazahakira”

Undi mugore ati “Ubwiherero se tuzi bubera hehe, uyu munsi ntabwo turi burye nta resitora, inzara iratwishe ahubwo, urarya wihagarike he?”

Umuyobozi w’ akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yatangaje ko iri soko ryimuriwe mu isambu yaguzwe n’ akarere, avuga ko aho isoko ryari risanzwe riremera hatari hameze neza.

Yagize ati “Aho bimuriwe ni ahantu twaguze ikibanza duteganya kubaka isoko. Twabarabiganirije, naho isoko ryari risanzwe riremera ni ahantu habaga hari ibyondo, turateganya kuhashyira ibikorwa remezo na turiya dusima bacururizaho tubifite muri gahunda”

Bamwe muri aba baturage bifuza ko aba basubijwe aho isoko ryaremeraga muri iki kizanza hakabanza hagatunganwa abandi bakifuza ko iki kibanza cyakubakwa byihuse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa