skol
fortebet

Kigali: Polisi yagobotse abaturage bakoraga urugendo rw’ isaha bajya gushariza telefone

Yanditswe: Tuesday 23, May 2017

Sponsored Ad

Akanyamuneza kari kose ku baturage bo mu mudugudu wa Mpanga akagari ka Kanzenze umurenge wa Mageragere wo mu karere ka Nyarugenge bahawe umuriro ukomoka ku mirasire y’ izuba na polisi y’ u Rwanda muri gahunda y’ icyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi "Police week".
Kuri uyu wa Kabili tariki 23 Gicurasi 2017 nibwo hatashwe ku mugaragaro uwo muriro wahawe ingo 114 mu ngo 157 zigize umudugudu wa Mpanga.
Abaturage bahawe uwo muriro bavuga ko hari byinshi ugiye guhindura ku mibereho yabo ya buri (...)

Sponsored Ad

Akanyamuneza kari kose ku baturage bo mu mudugudu wa Mpanga akagari ka Kanzenze umurenge wa Mageragere wo mu karere ka Nyarugenge bahawe umuriro ukomoka ku mirasire y’ izuba na polisi y’ u Rwanda muri gahunda y’ icyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi "Police week".

Kuri uyu wa Kabili tariki 23 Gicurasi 2017 nibwo hatashwe ku mugaragaro uwo muriro wahawe ingo 114 mu ngo 157 zigize umudugudu wa Mpanga.

Abaturage bahawe uwo muriro bavuga ko hari byinshi ugiye guhindura ku mibereho yabo ya buri munsi nko kuba abana batazongera kwicikara iruhare rw’ inkono na ba nyina mu masaha y’ umugoroba ahubwo bagasubiramo amasomo.

Mwitirehe cyprien yagize ati “Ku mugoroba wasangaga abana bicaye iruhande rw’ inkono na ba nyina ariko kuri ubu umwana azajya yicara munzu asubiremo amasomo kuko amatara azaba yaka”

Mwitirehe akomeza avuga ko uwo muriro uzabafasha gucunga umutekano.

Ati “Iyo wumvise ikintu gikomye ntabwo wapfa kujya hanze nta tara, ubu tuzajya dusohoka”

Nirere Laurence yavuze ko umuriro uzabafasha gukoresha ibindi amafaranga batakaza bitewe no kutagira umuriro.

Ati “Rya jana rya buri munsi umuntu yaguraga buji tuzajya turigura amavuta yo kwisiga”

Umudugudu wa Mpanga wahawe umuriro uturanye n’ indi midugudu nka Kanzenze, Uwurugenge, Nkomero, na Gisunzu itaragezwamo umuriro w’ amashanyarazi.

Aba baturage bifuza ko uwo muriro wagezwa no mu ngo baturanye zitarabona uwo muriro.

Minisitiri muri Perezidansi Tugireyezu Venantie yavuze ko uwo muriro uzafasha aba baturage kugabanya impanuka.

Yagize ati “Izi ngo 114 zizajya zibasha kureba amakuru kuri televiziyo ni ukuvuga ko zivuye mu bwigunge. Abana bazajya babasha kwiga neza batarwaye amaso…nta n’ imyotsi y’ agatadowa cyangwa se utubuji, hazabaho kwirinda impanuka ziterwa no gukoresha agatadowa, muziko hari igihe amazu ashya kubera ko yakongejwe n’ agatadowa cyangwa buji”

Imibare yatanzwe n’ umuyobozi w’ akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba igaragaza ko umurenge wa Mageragere ariwo ufite ingo nyinshi zitarageramo umuriro w’ amashanyarazi.

Mu karere ka Nyarugenge habarurwa ingo 23 830 muri zo 6 850 ntizigira umuriro. 87% by’ ingo zo muri Nyarugenge zidafite umuriro zibarizwa mu murenge wa Mageragere.

Intego u Rwanda rwihaye ni uko muri 2020 umuriro w’ amashanyarazi ugomba kuba warageze ku baturage ku kigero cy’ 100%. Mu mwaka ushize wa 2016 umuriro wari umaze kugera kuri 24%, biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2017 uzasiga umuriro ugeze ku baturage ku kigero cya 70%.

Abaturage b’ umudugudu wa Mpanga bahawe umuriro ukomoka ku mirasire y’ izuba bifuza ko bahabwa umuriro w’ amashyanyarazi kuko umuriro w’ imirasire hari ibyo udashobora gukora nko gufasha abifuza gushyinga salon de coiffure, gufasha abasudira, kwatsa firigo n’ ibindi.

Abatuye umudugudu wa Mpanga bavuga ko bakoraga urugendo rw’ isaha yose bajya ku isanteri iriho umuriro w’ amashyanyarazi gushariza telefoni no kwiyogoshesha.

Ibitekerezo

  • nukuri police yurwanda Imana ibahe imigisha uriya mudugudu warasubijwe pe!police week iragahorahoo

    hahahahahhh. uyu munyamakuru aranyishe kbsaa ati gushariZA. hahahahahhhhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa