skol
fortebet

Menya imishinga y’ingenzi Leta y’u Rwanda izagenera Ingengo y’imari ihagije

Yanditswe: Saturday 25, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 3,414.4 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 60% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2024/2025, ikaba ari intambwe ishimishije mu kwihaza ku ngengo y’imari.

Sponsored Ad

Yabigarutseho ubwo yagezaga ku Badepite n’Abasenateri umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2024/2025.

Iyo ngengo y’imari ikaba izagera kuri miliyari 5,690.1 Frw akaba aziyongeraho miliyari 574.5 bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari 5115.6 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2023/2024.

Mu mafaranga ateganyijwe agera kuri miliyari 3,414.4 azava mu misoro n’amahoro naho miliyari 2 970,4 akomoka ku misoro na miliyari 444 Frw ava mu bindi bitari imisoro.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 725.3 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 12.7% by’Ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1,318.1 Frws bingana na 23.2% by’ingengo y’imari yose.

Inguzanyo z’imbere mu gihugu hamwe n’umutungo bizagera kuri miliyari 232,3 Frws. Muri rusange mu ngengo y’imari ya Leta ya 2024/2025 agera kuri 60% akomoka imbere mu gihugu, bikaba ari ubwa mbere bibaye, bigaragaza ko u Rwanda rugeze aheza rwihaza.

Yagize ati: “Biragaragara ko ubukungu bwakomeje kuzamuka kandi ku kigero cyo ku rwego rwo hejuru muri iyi myaka 30 ishize[…] Inzego nk’inganda na serivisi zigenda zitera imbere cyane, ariko ni nacyo cyerekezo cy’igihugu.”

Mu nkingi yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku rwego rw’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere w’igihugu, ibikorwa bikubiyemo byagenewe amafaranga y’u Rwanda miliyari 3,393.6 bingana na 59.6%.

Muri iyi nkingi harimo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwagura no kubaka imihanda, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 3,466.3 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 60.9% by’ingengo y’imari yose. Miliyari 1,992.3 azakoreshwa mu ngengo y’imari y’iterambere.

Miliyari 39.8 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu migabane ya Leta itandukanye mu ishoramari, miliyari 60.7 azakoreshwa mu ishoramari rya Leta, miliyari 80 azakoreshwa mu kwishyura ibirarane ndetse na miliyari 51 azakoreshwa mu bwizigame bwa Leta.

Ibikorwa bikubiye mu nkingi y’imibereho myiza byagenewe miliyari 1,511.7 z’amamafaranga y’u Rwanda bingana na 26.6% by’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2024/2025.

Muri ibyo bikorwa harimo kurwanya igwingira n’imirire mibi ku bana wagenewe miliyari z’amafaranga y’u Rwanda 19,6; umushinga wo gutanga amashanyarazi ku baturage uzatwara miliyari zirenga 100Frw, kubaka ibigega by’ibikomoka kuri peterori bya litiro ibihumbi 60 byagenewe miliyari z’amafaranga y’u Rwanda zirenga 15, kubaka no gusana ibyumba by’amashuri, gutanga ibikoreshoi by’urwego rw’ubuzima n’ibindi.

Ibikorwa bikubiye mu nkingi y’imiyoborere myiza byagenewe miliyari 784.7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 13.8% by’Ingengo y’Imari yose y’umwaka wa 2024/2025.

Bimwe muri ibyo bikorwa biteganyijwemo harimo umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi mu nzego zitandukanye wagenewe miliyari 4,8 n’indi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana yanagarutse ku bijyanye na politiki n’ingamba z’uburyo amafaranga y’uyu mwaka w’ingengo y’imari azakoreshwa hagabanywa amwe mu mafaranga atangwa ku bikorwa bimwe na bimwe bitihutirwa cyangwa bishobora gukorwa mu bundi buryo buhendutse.

Yatanze urugero nko kugabanya ingendo n’inama by’akazi, hagakoreshwa ikoranabuhanga mu itumanaho.

Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2024/2025 wemejwe n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, wahise woherezwa muri Komisiyo kugira ngo iwusuzume.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa