skol
fortebet

MINAGRI yahishuye impamvu ikilo cy’Ibirayi cyageze kuri 500 FRW aho bihingwa cyane

Yanditswe: Monday 12, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Karere ka Musanze hazwiho kuva ibirayi byinshi baravuga ko kuba igiciro cyabyo cyageze kuri 500 FRW ari ukubera izamuka ry’imbuto n’ifumbire by’umwihariko.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi[MINAGRI] yo yabihakanye ivuga ko gutumbagira ku igiciro cy’ibirayi kugera no mu gace bihingwamo cyane byatewe nuko atari mu gihe cyo kubihinga.
Umuturage uhaha ibirayi byo kurya mu karere ka Musanze arishyura amafaranga 500 ku kilo, abaturage bakemeza ko aribwo bwa mbere ikilo cy’ibirayi (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Karere ka Musanze hazwiho kuva ibirayi byinshi baravuga ko kuba igiciro cyabyo cyageze kuri 500 FRW ari ukubera izamuka ry’imbuto n’ifumbire by’umwihariko.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi[MINAGRI] yo yabihakanye ivuga ko gutumbagira ku igiciro cy’ibirayi kugera no mu gace bihingwamo cyane byatewe nuko atari mu gihe cyo kubihinga.

Umuturage uhaha ibirayi byo kurya mu karere ka Musanze arishyura amafaranga 500 ku kilo, abaturage bakemeza ko aribwo bwa mbere ikilo cy’ibirayi kigeze kuri icyo giciro iwabo.

Ikinyamakuru Today dukesha iyi nkuru cyaganiriye n’abaturage bo mu karere ka Musanze kuri iki kibazo cy’izamuka rikabije ry’igiciro cy’Ibirayi iwabo kandi babihinga bavuga ko byatewe n’izamuka ry’ifumbire n’imbuto.

Umunyamakuru wa KT yavuze ko yasanze imbuto y’ibirayi bya Kinigi biri kugura amafaranga 500 ku kilo, mu gihe izindi mbuto z’ibirayi zigura hagati ya 460-500.

Umwe mu bacuruzi b’ibirayi ati “Impamvu yo kurira kw’ibiciro by’ibirayi, ni uko ibintu byose byazamutse, ikilo ni Magana atanu yuzuye, nibwo bwa mbere mbibonye kuva mbayeho, maze imyaka 30 nibwo nabona ibirayi bigura 500, natwe abacuruzi byatuyobeye, turi kujya kwishyura umufuka w’ibirayi tukishyura ibihumbi biri hejuru ya 70”.

Arongera ati “Twe turi kurangura ku mafaranga 450 tukunguka amafaranga 10 ku kilo, uwo muri butike akagurisha kuri 500, byatuyobeye ntitugikora, umuntu araza guhaha wamubwira igiciro akiruka, abashinzwe ubucuruzi barebe icyo bakora ibiciro bigabanuke natwe abacuruzi turi kurira”.

Hakizimana Sylvere ati “Njye ibi mbikuye mu Kinigi ku mafaranga 460, banguriye kuri 470 bagiye kubigurisha kuri 500, impamvu ni uko ibirayi byarumbye umusaruro uba muke, ni ubwa mbere bibaye ntabwo tuzi uko tubigenza, mu Kinigi niviriyeyo ushaka ibyo kurya arishyura 500 ku kilo, biradusaba guhinga cyane umusaruro ukiyongera”.

Bamwe mu baturage bavuga ko intandaro y’izamuka ry’ibiciro by’ibirayi ari ikibazo cy’ifumbire n’imbuto byahenze ubwo bahingaga mu gihembwe cy’ihinga gishize, basaba ko bajya babigezwaho ku gihe kandi ku biciro bito.

Umwe mu bahinzi b’ibirayi witwa Izabayo Didier, ati “Ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi, mwigishakira kure ni ifumbire n’imbuto byahenze, mu Kinigi ni ibigunda abantu ntibagihinga, n’abahinga ntibeza neza, bagabanye ibiciro by’imbuto kuko yageze kuri 800, bagabanye n’ibiciro by’ifumbire ive ku 1000 igure ayo yahozeho”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi [MINAGRI], Jean Claude Musabyimana yabwiye Kigali Today ko ikibazo ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi kitari ifumbire n’imbuto ahubwo kiri ku gihe kitari umwero w’ibirayi kikiyongeraho n’imikorere y’amasoko mpuzamahanga.

Ati “Tuvuye mu bihe by’izuba nta hantu bari gusarura ibirayi, birasanzwe ko ibirayi bizamuka mu mpera y’ibihe by’izuba, uretse na byo n’ibiciro by’imboga mu isoko byarazamutse n’ibintu bidasaba ifumbire urasanga byazamutse, ugende ku isoko ubaze ibitoki wumve, urasanga byahenze”.

Yavuze n’ikibazo cyo guhanahana amakuru muri ibi bihe aho umuntu uri mu Rwanda yumva ahandi hari ibibazo ibiciro byazamutse, ayo makuru akaba intandaro y’izamuka ry’ibiciro mu Rwanda.

Ati “ikindi kibazo ni icy’amakuru, nk’ubu intambara ibera muri Ukraine abenshi ntitunahazi, ariko bitugiraho ingaruka kuko ayo makuru atugeraho ugasanga bibaye intandaro y’izamuka ry’ibiciro, nk’abatuye mu Ruhengeri, niba Kisoro imvura yaraguye ikangiza imyaka ibigori ntibyere, ayo makuru kubera ko abageraho ako kanya izo ngaruka zigera mu masoko ya Musanze. Kuba ibirayi byazamutse mu gihe kitari umwero nta gikuba cyacitse ni ibintu bisanzwe, ibyo byose biterwa n’uko amasoko akora hirya no hino ku isi”.

Uwo muyobozi yagarutse no ku bavuga ko izamuka ry’ibirayi rituruka ku kibazo cy’ifumbire n’imbuto, avuga ko bitari ukuri, kuko haramutse havutse ikibazo, abaturage bahabwa amakuru hagafatwa izindi ngamba.

Ati “Wenda ubwoko bumwe bw’ifumbire bushobora gutindaho gato kubera ikibazo kiba cyavutse, ukuntu isi isigaye iteye niba uhahira ifumbire mu bihugu bikorana n’u Burusiya uyu munsi bikaba hari ibibazo, inzira inyuramo ziragorana ni ibisanzwe, ariko Leta yagerageje gushyira nkunganire mu biciro iruta iyari iriho mbere, rwose nta byacitse dufite ifumbire ihagije n’ubwo zatinda gato kutugeraho ntibivuze ko ifumbire yabuze, abaturage ntibahangayike, nta byacitse kandi hari ikibazo twabaha amakuru”.

IVOMO: Kigali Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa