skol
fortebet

MINAGRI yanyomoje ibivugwa ko ibura ry’imbuto ariryo ryazamuye igiciro cy’Ibirayi

Yanditswe: Tuesday 17, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko ibura ry’imbuto, atariryo ryateye izamuka rikomeye ry’igiciro cy’ibirayi ku isoko ahubwo ko abahinzi baba bahinze imbuto itari nziza ntitange umusaruro ubasha guhaza ababikeneye.
Bamwe mu bahaha ibirayi bavuga ko byahenze cyane ku buryo ikilo kigura hagati y’amafaranga 400 na 500,bakemeza ko byatewe n’ibura ry’imbuto.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musafiri Ildephonse yasobanuye ko guhenda kw’ibirayi atari uko imbuto nziza (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko ibura ry’imbuto, atariryo ryateye izamuka rikomeye ry’igiciro cy’ibirayi ku isoko ahubwo ko abahinzi baba bahinze imbuto itari nziza ntitange umusaruro ubasha guhaza ababikeneye.

Bamwe mu bahaha ibirayi bavuga ko byahenze cyane ku buryo ikilo kigura hagati y’amafaranga 400 na 500,bakemeza ko byatewe n’ibura ry’imbuto.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musafiri Ildephonse yasobanuye ko guhenda kw’ibirayi atari uko imbuto nziza iba yabuze, ahubwo biterwa n’uko ababikeneye baba ari benshi kandi umusaruro wo wabaye muke.

Yagize ati: “Abahinzi bibwira ko imbuto yabuze kuba igiciro cyarazamutse si ibura ry’imbuto ahubwo keretse wenda imbuto nziza, ibiciro kuzamuka si ibura ry’imbuto, ahubwo abahinzi bahinga imbuto uduto basigaje bigera aho ntidutange umusaruro, umusaruro ukaba muke. Birumvikana neza ko uko umusaruro ubaye muke ni ho bihera ababirya biyongera ni ho igiciro na cyo kizamuka”.

Mu gukemura ikibazo cy’imbuto nziza hubatswe inyubako yabugenewe aho gutuburira imbuto nziza izaboneka ku bwinshi.

Yagize ati: “Iyi nyubako mu buryo bwo gutubura ni ukongera imbuto nziza muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi hakorwa ubushakashatsi ikigo kigakora urugemwe rwa mbere rw’ibanze ruherwaho, iyo baruteye hano muri iyi nzu muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga badakoresheje itaka ahubwo bakoresheje umwuka, bituma tuboneka ari twinshi kandi dufite ubuziranenge, bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga harasakaye hari isuku udukoko ntituzamo”.

Musafiri yakomeje asobanura ko haherewe kuri utwo turayi duto hakomeza gahunda yo kongera imbuto nziza, nyuma yaho zijya guhingwa havamo imbuto yo mu kindi cyiciro pre-base, noneho abandi batubuzi basanzwe bakajya kuyituburira mu mirima, nyuma abandi batubuzi barayitera hakavamo imbuto yitwa base uko bayitera igenda yiyongera, hakabona kuvamo imbutio yitwa certified ari yo ihabwa abahinzi.

IVOMO:IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa