Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ibiciro bishya ku birayi, kawunga n’umuceli
Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2023
Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yakuyeho umusoro ku nyongera gaciro (TVA/VAT) ku biribwa by’umuceli na Kawunga ihita inatangaza ibiciro ntarengwa kuri ibi biribwa no ku birayi.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda niyo yatangaje izi mpinduka ivuga ko zigomba gutangira gukurikizwa ubu.
Leta ifashe iki cyemezo nyuma y’igihe abaturage binubira izamuka ry’ibiciro ku isoko. Gusa hari impungenge ko ibi bidashobora gukurikizwa kubera ukwinangira kw’abacuruzi bashaka inyungu nyinshi.
Ibiciro bishya byashyizweho na minisiteri y’ubucuruzi bigaragaza ko ikiro cy’ibirayi kidashobora guhenda ngo kirenze amafaranga y’u Rwanda 460 mu gihe umuceli wa basimati udakwiye kurenza amafaranga 1455 mu gihe umuceli usanzwe wa nomero yambere nawo udakwiye kurenza amafaranga 450. Kuri kawunga ho ikiro ntigikwiye kurenza amafaranga 800.
Ibitekerezo
guverinoma y,uRWANDA niyogushimwa kubwo kurebera abanyarwanda. gusa bakurikirane ibiciro byabacuruzi bishyiriraho
Bjr aho mwibeshye ibirayi byo birugurishya
Rwose nibyishimo kuritwese