Minisitiri w’Ubucuruzi yavuze ingaruka z’imisoro ya Amerika ku bucuruzi bw’u Rwanda
Yanditswe: Thursday 26, Mar 2026
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko imisoro iherutse gushyirwaho na Amerika ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bitandukanye, yageze no ku Rwanda kuko ruri mu rwishyuzwa amahoro ya 10% ku byo rwoherezayo, gusa agaragaza ko atari menshi ugereranyije na 37% rwari rusanzwe rwishyuzwa “nubwo na yo atemewe mu mategeko mpuzamahanga.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, ni umwe mu bitabiriye Inama y’Abaminisitiri y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, WTO, iri kubera i Yaoundé muri Cameroun.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Sebahizi yatanze ikiganiro mu nama yiga ku bukungu ya Banki y’Isi na WTO. Yasobanuye intambwe n’ingamba u Rwanda rufite mu guteza imbere ubucuruzi binyuze muri serivisi, guhanga imirimo ndetse no kubaka ubukungu budaheza.
Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Sebahizi yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe hari ibibazo bimaze igihe bigaragara muri uyu muryango ahanini bishingiye ku kuvugurura inzego zawo, amahame y’ubucuruzi amaze igihe adakurikizwa n’ibihugu.
Ayo mahame arimo nko kongera amahoro y’ubucuruzi ku bihugu bitandukanye ndetse n’ibindi bikorwa binyuranya n’ibigenwa n’uyu muryango.
Ati “Hari amahame amategeko y’ubucuruzi mpuzamahanga agenderaho. Ihame rya mbere ni iryo kutavangura, ariko iyo tubivuga harimo ibintu bibiri by’ingenzi. Iyo igicuruzwa cyinjiye mu gihugu ntabwo ugomba gutandukanya igicuruzwa ushingiye ku gihugu, byose bigomba gufatwa kimwe ariko iyo urebye mu minsi ishize twagiye tubona ibihugu bishyiraho amahoro ya gasutamo bishingiye aho igicuruzwa gituruka.”
Yavuze ko kandi iyo igicuruzwa giturutse mu gihugu mufitanye amasezerano y’umwihariko, hari ubwo gihabwa amahirwe yo kwinjira kitishyuye amahoro ya gasutamo ariko icyo mudafitanye amasezerano byo biba bisaba kugendera ku mahame y’uyu muryango.
Ati “Turashaka kugira ngo tubigarukeho bisubire mu bikorwa.”
Yagarutse ku mahoro ya gasutamo aherutse gushyirwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asobanura ko hari ingaruka yagize ku Rwanda nubwo yasanze rusanzwe rwarashyiriweho imisoro iri hejuru n’ubundi.
Ati “Ubundi umuryango mpuzamahanga uteganya ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere cyangwa ibihugu bikennye, byemerewe kohereza ibicuruzwa mu bihugu bikize, bitishyuye amahoro ya gasutamo. Iyo igihugu kibyutse mu gitondo kivuga ko gishyize amahoro ya gasutamo ku bicuruzwa ndetse n’ibituruka mu bihugu bikennye, icyo gihe ayo mategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi aba yamaze kubangamirwa.”
Kuri bijyanye n’u Rwanda, yavuze ko rutahombye cyane bijyanye n’imisoro yashyizweho na Amerika. Ati “Ntabwo twavuga ko u Rwanda rwahombye cyane, kuko imisoro ya Amerika ijyaho, yagiyeho ku bicuruzwa byari bisanzwe bijya muri icyo gihugu. Twari tumaze igihe baravanyeho kwemerera ibicuruzwa bijyanye n’imyenda kwinjira ku isoko rya Amerika batishyuye amahoro ya gasutamo ku buryo twishyuraga 37% by’amahoro kugira ngo winjize imyambaro ku isoko rya Amerika.”
“Biriya biciro bigiyeho, u Rwanda rwashyizwe mu cyiciro kigomba kwishyura 10%. Bivuga ko kubera igihano twarimo, ntabwo twahombye ariko no kuba twari twarashyiriweho igihano, ubwabyo byari binyuranyije n’amategeko y’ubucuruzi.”
Yavuze ko nubwo imisoro u Rwanda rwishyuraga ngo rwinjize ibicuruzwa muri Amerika yagabanyutse, ariko “n’uwo mukino wo kongera no kugabanya amahoro ku bicuruzwa byo mu bihugu bikennye na wo ubwabyo ntabwo byemewe”.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko usibye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nta kindi gihugu gifite amategeko abangamira ubucuruzi bw’u Rwanda, ati “ibindi uretse kuba bitakubahiriza amategeko mpuzamahanga igihe igicuruzwa kigeze imbere mu gihugu, ariko nta gihugu twigeze tubona gitangaza ibiciro binyuranyije n’ibyemewe n’amahame mpuzamahanga y’ubucuruzi.”
Inyungu u Rwanda rwiteze kuri miliyoni 37$ zemerejwe i Yaoundé
Muri iyi Nama y’Abaminisitiri, hemejwe miliyoni 37$ agenewe guteza imbere ubucuruzi. Ni amafaranga ari muri porogaramu yitwa EIF (Enhanced Integrated Framework), icyiciro cya gatatu.
EIF yashyizweho n’ibihugu bikize kugira ngo bifashe ibihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga ariko by’umwihariko bibashe kugeza ibicuruzwa byabyo ku masoko mpuzamahanga.
Ni gahunda ishingiye ku kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’ibyo bihugu harimo no gufasha inganda nto n’iziciriritse kugeza ku bipimo by’ubuziranenge biba bisabwa kuri ayo masoko.
Ikindi ni uguha amahugurwa abakozi n’abacuruzi bashaka kugera kuri ayo masoko.
Yatangiye mu 2005 igenda ivugururwa ku buryo yinjiye mu cyiciro cya gatatu kuko ivugururwa buri myaka 10.
Minisitiri Sebahizi ati “Bivuze ko dufite indi myaka 10 yo gufasha inganda nto n’iziciriritse mu Rwanda kugira ngo zibashe kugera ku buziranenge no kugera ku masoko mpuzamahanga.”
Yavuze ko iyo urebye gahunda nyinshi u Rwanda rufite zo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga; zirimo nka “Zamukana Ubuziranenge”, iba ifite amafaranga menshi y’abaterankunga kurusha ingengo y’imari ya leta, amwe muri ayo aturuka muri EIF.
Ati “Tugira nk’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi, ITC (International Trade Center), ni ikigo gifasha SMEs kohereza ibicuruzwa mu mahanga, gitanga n’amahugurwa atandukanye na cyo gikoresha amafaranga ya EIF”
“Ufashe gahunda za UNDP nyinshi zifasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse, na bo bakoresha amafaranga ya EIF. Ni ukuvuga ngo muri make, iyo urebye gahunda nyinshi ziri mu Rwanda zifasha Imishinga Mito n’Iciriritse kohereza ibicuruzwa hanze, ziba zikoresha aya mafaranga.”
Nta mibare ifatika ihari igaragaza abungukiye muri aya mafaranga, ariko yatanze ishusho y’uko u Rwanda rwiteguye kungukira muri miliyoni 37$ zemejwe n’ibihugu bikize.
Ati “Icyo rero twe dukora nk’u Rwanda, ni ukuvuga ngo tugiye gutangira gupiganirwa aya mafaranga. Niba dukeneye miliyoni ebyiri z’amadolari, tugomba kwerekana icyo tuzayakoresha, tugakora “Business Plan” tugasa n’aho dupiganwe n’abandi bashaka gukoresha ayo mafaranga.”




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *