skol
fortebet

Minisitiri w’urubyiruko MBABAZI avuga ko azubakira ku gihango urubyiruko bafitanye na Kagame

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu rubyiruko baravuga ko iyi myaka irindwi ya manda nshya ya Nyakubahwa perezida wa repubulika Paul KAGAME izarangwa n’ibikorwa bifatika bigamije cyane cyane guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.
Uru rubyiruko rusanga gushyirirwaho minisiteri yarwo mu buryo bwihariye ari umusingi ukomeye uzarufasha kugera ku byo rwiyemeje, ibi kandi ngo bikaba bishimangira igihango bafitanye n’umukuru w’igihugu.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bwo mu mwaka ushize wa 2016, Labour Force (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu rubyiruko baravuga ko iyi myaka irindwi ya manda nshya ya Nyakubahwa perezida wa repubulika Paul KAGAME izarangwa n’ibikorwa bifatika bigamije cyane cyane guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.

Uru rubyiruko rusanga gushyirirwaho minisiteri yarwo mu buryo bwihariye ari umusingi ukomeye uzarufasha kugera ku byo rwiyemeje, ibi kandi ngo bikaba bishimangira igihango bafitanye n’umukuru w’igihugu.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bwo mu mwaka ushize wa 2016, Labour Force Survey 2016, bugaragaza ko urubyiruko rungana na 15,9% rwugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri.

Gusa Minisitiri w’urubyiruko Madame Rose Mary MBABAZI, avuga ko uburyo inzego z’iyi minisiteri zubatse buri mu bumuha icyizere gikomeye cyo kuzashobora guhangana n’ibyo bibazo, ibintu yemeza ko mbere na mbere bizashingira ku kubaka ubunyarwanda nyabwo mu rubyiruko no kurutoza kwihangira imirimo mu gihe rukiri no ku ntebe y’ishuri.

Kuri ibi kandi, Minisitiri Rose Mary avuga ko haziyongeraho ubufatanye n’urwego rw’abikorera n’ibigo by’imari byose bizafasha mu ihangwa ry’imirimo mishya no gushyigikira inganda nto n’iziciriritse zihangwa n’urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu. Yongeraho kandi ko guteza imbere impano z’urubyiruko bizaza ku isonga muri gahunda zigamije kuzamura imibereho y’u Rwanda rw’ejo hazaza.

Inkuru ya RBA

Ibitekerezo

  • Tukurinyuma niba imvugo ariyo ngiro" atari amasigara byicaro" pls turababa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa