skol
fortebet

Mu Rwanda hatangiye ibarura rusange rya 5 ry’abaturage

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Buri myaka icumi, mu Rwanda hakorwa iri barura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire (Population and Housing Census, PHC); aho hakusanya amakuru atandukanye afasha igihugu mu igenamigambi nko kumenya ngo igihugu gituwe n’abaturage bangahe, abagabo ni bangahe, abagore ni bangahe

Sponsored Ad

Buri myaka icumi, mu Rwanda hakorwa iri barura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire (Population and Housing Census, PHC); aho hakusanya amakuru atandukanye afasha igihugu mu igenamigambi nko kumenya ngo igihugu gituwe n’abaturage bangahe, abagabo ni bangahe, abagore ni bangahe.

Iri barura ryibanda ahanini ku kumenya umubare w’abaturage bagize igihugu, ibyiciro byabo, n’ukuvuga umubare w’abagore n’abagabo, ibyiciro by’abana n’abakuze.

Ikindi kibandwaho n’ukumenya umubare w’abavuka n’abitaba Imana ndetse no gutanga isura y’umubare w’abaturage mumyaka nk’itanu iri imbere

Si ukubara imibare y’abaturarwanda gusa, kuko hanabazwa uburyo bwo kwivuza bakoresha, imibereho ishingiye kucyo bakora mu buzima bwa buri munsi , byose bigamije gutanga ishusho rusange y’uko igihugu guhagaze mu bukungu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) gitangaza ko gukora ibarura rusange ry’abaturage ari ngombwa cyane kuko niryo rishingirwaho hafatwa ibyemezo mu bikorwa by’iterambere bigamije kuzamura ubukungu.

No kumenya neza icyo abaturage bakeneye mu buryo bwo kubagezaho ibikorwa bifashisha mu iterambere no kuzahura ubukungu bwabo muri rusange.

Hari kandi ibijyanye n’imyigire n’imiterere y’imirimo, imibereho y’abaturage muri rusange n’imibereho y’ibyiciro binyuranye by’abaturarwanda: abana, abagore, urubyiruko, abageze muzabukuru, abafite imbogamizi z’umubiri, ikigereranyo cy’umubare w’abaturarwnda mumyaka iri imbere, ibijyanye n’imyemerere, n’ibindi.

Ibarura rusange ruzamara iminsi 15. N’ukuvuga kuva kuri uyu wa 16-30 kanama 2022, aho umuturage asabwa kumenya amakuru y’abaraye mu rugo mu ijoro ryo kuwa 15 kanama 2022.

Ibarura rya mbere ryabaye ku butegetsi bwa Habyarimana mu 1978, ubwa Kabiri rikorwa mu 1991 ariko ibyavuyemo ntibyamurikwa, ubwa Gatatu riba muri 2002, ubwa kane riba muri 2012.

Amakuru avuga ko ibikorwa by’iri barura bizatwara agera kuri miliyoni 30 z’amadolari (30.246.180.000 Frw), ugereranyije na miliyoni 27 z’amadolari zakoreshejwe mu rya 2012.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa