skol
fortebet

Nyamagabe: Bamaze imyaka 8 batereje guhabwa umuriro bishyuye

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

Abaturage bo mu kagari ka Kaganza umurenge wa Tare ho mu karere ka Nyamagabe,baravuga ko hashize imyaka igera ku munani basabwe kwegeranya amafaranga ngo babone umuriro,ariko magingo aya bakaba amaso yaraheze mu kirere ntibanasubizwe amafaranga yabo.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe iby’amashanyarazi REG/EUCL ishami rya Nyamagabe, n’ubw’akarere barisegura kuri aba baturage ,ariko bakabizeza ko ibyasabwaga byuzuye ku buryo guhera muri Nyakanga 2018,ibikorwa byo kubagezaho uyu muriro bizaba bitangiye.

Mu mwaka wa 2010 ni ho aba baturage batuye imwe mu midugudu igize aka kagari ka Kaganza muri uyu murenge wa Tare ,ngo bashishikarijwe buri rugo gutanga amafaranga mu bushobozi bafite kugira ngo babone umuriro.

Aya mafaranga ,ubuyobozi bw’umudugudu ngo bwayashyize kuri konti y’umudugudu iri muri banki y’abaturage(BPR) nyuma aza gushyirwa kuri konti y’icyahoze ari EWASA, icyo gihe ngo habonetse miliyoni imwe n’ibihumbi 138 byatanzwe n’abaturage 54.Aba baturage ariko baravuga ko bafite ikibazo cy’uko uyu muriro bijejwe batawuhawe,imyaka ikaba ibaye umu munani babwirwa ngo uzaza, uzaza,uzaza ariko bagaheba.

Iyi gahunda ishyirwaho , buri wese yatangaga amafaranga uko yishoboye,aho hari abatanze ibihumbi 30 Frw, 20 Frw, 15 Frw ,,,bose bagamije kuzagezwaho uyu muriro nk’uko babishishikarizwaga.

Aba ngo bifuza ko uyu muriro babeshywe bawuhabwa,cyangwa se byaba byiza kandi bishoboka bagasubizwa amafaranga yabo bagiye batanga,kuko iyo babaze iyi myaka amafaranga amaze abitse kuri banki,kuri bo ngo yagakwiye kuba yarababyariye inyungu.

TV1 yatangaje ko ubuyobozi bwa REG/EUCL ishami rya Nyamagabe,buvuga ko iki kibazo cyatewe n’uko hakusanyijwe amafaranga kandi nta genamigambi ryo kugeza umuriro muri ako gace ryari rihari,na nyuma y’aho bapimiye bagasanga bizatwara amafaranga asaga miliyoni 50 kandi abaturage bari batanze abarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi 138 gusa.Ibi ngo ni byo byateye batinda baimo gukora ubuvugizi kugirango ubushobozi buboneke,Cyakora Kalinganire Innoccent umuyobozi w’iki kigo ishami rya Nyamagebe yizeza aba baturage ko noneho byamaze gushyirwa mu ngengo y’imari izatangira mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka ,bityo mu mezi 3 ya mbere uhereye mu kwa 7 ,uyu muriro bazaba batangiye kuwuhabwa.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu Lambert KABAYIZA,yiseguye kuri aba baturage kubwo kumara iyi myaka yose bategereje ibyo bijejwe ntibabibone.

Haramutse koko haravanyweho imbogamizi zasobanuwe zatumye abaturage badahabwa umuriro bashishikarijwe kwishyura,bigakorwa kandi nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bwa REG, byaba bivuze ko mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, aba baturage baba baragejejweho umuriro ngo bamaze imyaka 8 bategereje.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa