skol

Nyamasheke: Hagiye kubakwa hoteli zirenga 10

Yanditswe: Thursday 09, Oct 2025

featured-image

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yatangaje ko mu mezi atanu ashize, aka karere kabonye igishushanyo mbonera, kamaze kwakira abashoramari barenga 10 bashaka kubaka hoteli.

Yabitangaje ubwo yari yitabiriye ibirori byo guha impamyabumenyi abanyeshuri barenga 80 barangije amasomo ya serivisi za hoteli atangwa n’Ikigo Sangira Talent Pool cyigisha ku buntu abarangije amashuri yisumbuye bakeneye ubumenyi kuri serivisi za hoteli.

Nyamasheke ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dufite amahirwe atarabyazwa umusaruro mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo.

Gafite umubare muto w’amahoteli nyamara gafite umwihariko wo kuba mu mirenge 15 gafite, 10 ikora ku Kiyaga cya Kivu mu gihe indi itanu ikora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe hakaba n’ikora ku Kiyaga cya Kivu ikanakora kuri Pariki ya Nyungwe.

Mu bifuza kubaka hoteli mu Karere ka Nyamasheke harimo Bobito Masanga, watangije Ikigo Sangira Talent Pool. Ateganya kuhubaka hoteli y’inyenyeri eshanu izaba ifite umwihariko wo kwigisha abanyeshuri bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bakeneye ubumenyi n’impamyabushobozi mpuzamahanga ku mwuga wo gukora mu mahoteli.

Uyu mushoramari wavukiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko impamvu yahisemo kubaka hoteli i Nyamasheke ari uko ari Akarere kabereye ubukerarugendo. Ati: “Indi mpamvu ni uko ariho umubyeyi wanjye akomoka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Naricisse, yavuze ko Nyamasheke ari akarere keza ku bijyanye n’ubukerarugendo.

Ati: “Aka ni Akarere kagizwe n’imirenge 15, 10 yose ikora ku kiyaga cya Kivu, indi itanu ikora kuri Pariki ya Nyungwe, hari n’ikora ku kiyaga cya Kivu, igakora no kuri Pariki ya Nyungwe.”

“Guhuza Pariki ya Nyungwe n’Ikiyaga cya Kivu wakongeraho ko ari ahantu hari imisozi miremire bituma haba ahantu heza h’ishoramari ry’ubukerarugendo n’amahoteli”.

Mu bishimisha abasura Nyamasheke harimo ubuhinzi bw’ikawa n’icyayi kuko ariko karere ka mbere mu Rwanda gafite ibiti byinshi, kakagira umwihariko wo kugira icyayi giteye mu nkengero za Pariki ya Nyungwe.

Nubwo bimeze gutya ariko aka karere gafite hoteli zitageze ku 10, ibintu ubuyobozi bwako buhuza no kuba karatinze kubona igishushanyo mbonera.

Meya Mupenzi yavuze ko kuva Inama Njyanama y’Akarere yakwemeza igishushanyo mbonera cy’akarere batangiye kwakira abantu benshi bagura ubutaka bwo kubakaho amahoteli.

Ati: “Guhera mu kwezi kwa Gatanu tumaze kwakira abarenga 10 (baguze ubutaka) n’abandi bagiye baza bagasubirayo bagiye kubitekerezaho no kwegeranya imari bazahashora. Birumvikana kandi ko ari ibintu bikomeje”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa