Perezida Kagame yatabarije Afurika iri kugirwaho ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe
Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2025

Perezida Paul Kagame yasabye umuryango mpuzamahanga gushyira mu bikorwa gahunda zemejwe zigamije kurwanya ihindagurika ry’ibihe, agaragaza ko kutabikora biri kugira ingaruka zikomeye ku Mugabane wa Afurika.
Mu nama yiga ku bisubizo birambye ku ihindagurika ry’ibihe iri kubera i Abu Dhabu muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu guhera kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, Perezida Kagame yagaragaje ko iyo ibihugu bishyira imbaraga mu kubahiriza intego byihaye yo kugabanya imyuka yangiza ikirere mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe ku Isi, byari gutanga igisubizo kirambye.
Yagize ati “Ku bw’ibyago, gahunda y’igihe kirambye ntabwo yasohoje isezerano, cyane cyane irebana na Afurika. Ntabwo amasezerano ya politiki ajyana n’ibikorwa, ahubwo bisiga impaka z’urudaca no gutungana intoki. Ntabwo ibiteganywa mu rwego rwa politiki bijyanye n’ibyo ibihugu biri mu nzira y’iterambere biri kunyuramo.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Ibyo Afurika ikeneye ni byinshi. Icya mbere, biteganyijwe ko abaturage bacu bazaba bikubye kabiri mu 2050. Ubu bwiyongere bwihuse bugaragaza ko ibihugu byacu bigomba gushaka ibikenewe: amazi, ibiribwa, ingufu n’imirimo.”
Perezida Kagame yavuze ko ingamba zo gushakira ibisubizo ihindagurika ry’ibihe ziri guhura n’imbogamizi, agaragaza ko iterambere rikwiye kubakwa ariko bikanajyana no kubaka ubukungu bugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ati “Tugomba kwihutisha iterambere, ari na ko twubaka ubukungu bugabanya imyuka ihumanya ikirere. Kugira ngo tugere kuri izi ntego, dukwiye gushyiraho ikoranabuhanga ryoroshye kurigeraho, ryagutse kandi ridahenze.”
U Rwanda rurakataje
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zo gushaka ibisubizo birambye, zibanda ku kudaheza no gufatanya. Yamenyesheje abitabiriye iyi nama ko muri iki gihugu haremwe urubuga rw’ishoramari rworoheye buri wese.
Mu ishoramari riri mu Rwanda hashingiwe kuri izi ngamba, yatanze urugero ku kigo Zipline gikwirakwiza amaraso n’imiti mu Rwanda hifashishijwe utudege tutagira abapilote ndetse n’imbuga z’ikoranabuhanga zorohereza abahinzi n’aborozi kubona amakuru agezweho y’uko isoko rihagaze.
Ati “Iri hame ryazanye udushya mu nzego zitandukanye. Dufite imbuga z’ikoranabuhanga zifasha abahinzi n’aborozi kubona amakuru agezweho ku isoko kugira ngo bamenye ibyemezo bakwiye gufata. Sosiyete ya drones ya Zipline yatangiye mu Rwanda, ikwirakwiza imiti, ubu ifite agaciro ka miliyari 4 z’amadolari, ikorera mu migabane itandukanye.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu rwego rwo guteza imbere mijyi, hagabanyijwe ikoreshwa ry’ingufu zihumanya ikirere binyuze mu gushyira ku mihanda amatara agezweho, hashyirwaho n’ikoranabuhanga rifasha mu kurinda umutekano wo mu mihanda.
Mu rwego rw’ingendo, Perezida Kagame yasobanuye ko hashyizweho politiki yo kongera moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi, hanatezwa imbere gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura ikiguzi cy’ingendo, kandi ko abagura imodoka zikoresha amashanyarazi bagabanyirijwe imisoro.
Yagaragaje ko inyungu u Rwanda rubona muri izi ngamba zigaragaza ko ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga ari ingenzi cyane, ariko ko bimwe mu bihugu bifite politiki ibuza Afurika kugera kuri izi nyungu.
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko politiki yirengagiza ibisubizo bikenewe iri gusubiza inyuma ubukungu bwa Afurika. Ati “Ntabwo ibi ari byo, ntibikwiye.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ingufu za nucléaire zikwiye gukoreshwa kuko zitanga ingufu zisukuye kandi zizewe, asobanura ko u Rwanda ruri gutera intambwe iganisha ku kuzikoresha.
Ubufatanye ni ingenzi muri uru rugendo
Perezida Kagame yatangaje ko kugira ngo haboneke udushya mu ikoranabuhanga, hakenewe ubufatanye bushyirwa mu ngiro, ashima uko UAE ikomeje kwifatanya n’u Rwanda muri gahunda zitandukanye.
Muri ubu bufatanye, yatanze urugero ku buryo iki gihugu gikomeje gushyigikira gahunda ya ‘Accelerator Program’ yo kwishakamo ibisubizo byugarije sosiyete, ’One Million Coders Initiative’ yo guteza imbere ikoranabuhanga n’iyo guhanahana ubumenyi izwi nka ‘Experience Exchange’.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko intego y’ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ari uguteza imbere imibereho y’abaturage, habungabungwa ibidukikije.
Ati “Intego yacu ni uguteza imbere imibereho y’abantu bacu, mu gihe dukomeza kubana neza n’ibidukikije. Ababyumva uko bakwiye kwifatanya natwe. U Rwanda ruruguruye, kandi rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bose duhuje iki cyerekezo.”
Inama ya Abu Dhabi yiga ku bisubizo ku ihindagurika ry’ibihe yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa 14 Mutarama 2025. Yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abo mu nzego zifata ibyemezo, abashakashatsi, abanyenganda, abikorera n’abandi batandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *