skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yubakiye Abanyarwanda ibikorwa bifite agaciro k’arenga miliyoni 900 FRW

Yanditswe: Tuesday 28, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yashyikirije abaturage ibikorwa yabageneye byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 997 000 000 Frw, basabwa kurushaho kwirinda no gukumira ibyaha kuko bidindiza iterambere ryabo.
Byatashywe kuri uyu wa Kabiri ubwo hasozwaga Police Week, yakozwemo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’abaturage.
Mu gihugu hose Polisi yubakiye abaturage inzu 30 aho buri karere kubatswemo imwe, imirasire y’izuba 4578, ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1600 n’imodoka yahawe Umurenge wa (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yashyikirije abaturage ibikorwa yabageneye byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 997 000 000 Frw, basabwa kurushaho kwirinda no gukumira ibyaha kuko bidindiza iterambere ryabo.

Byatashywe kuri uyu wa Kabiri ubwo hasozwaga Police Week, yakozwemo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’abaturage.

Mu gihugu hose Polisi yubakiye abaturage inzu 30 aho buri karere kubatswemo imwe, imirasire y’izuba 4578, ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1600 n’imodoka yahawe Umurenge wa Bumbogo wo mu Karere ka Gasabo yahize iyindi mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19.

Polisi kandi yatanze imitiba y’inzuki ya kijyambere ku makoperative 11, inka 4 n’ubwogero bw’inka 13.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yashimiye Polisi y’Igihugu ku bikorwa biteza imbere abaturage, asaba abafashijwe kubibungabunga neza no kubibyaza umusaruro.

Yagize ati “Turasaba abaturage gufata neza ibyo bakorewe kugira ngo bibabyarire umusaruro, biteze imbere kugira ngo iterambere Umukuru w’Igihugu abifuriza rigerweho vuba. Turabasaba kandi kurushaho gukomeza kugira uruhare mu gufatanya na Polisi mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha."

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yasabye abafashijwe kurushaho kwegera no gukorana na Polisi bagamije gukumira no kwirinda ibyaha.

Yagize ati “Ibikorwa nk’ibi bikwiye gutuma bagira imbaraga mu kwegera Polisi, gutangira amakuru ku gihe bahereye ku kintu cyose gishobora kwangiza umutekano wabo mubyo bagezeho n’uw’abandi n’ibyo bagezeho."

"Turashimira abafatanyabikorwa bose tunibutsa abaturage ko kwirinda Covid-19, bakurikiza amabwiriza, birinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko biteza impanuka, bakirinda n’ibindi bikorwa byose bihungabanya umutekano."

Mu karere ka Rubavu Nyirasafari Joseline yashyikirijwe inzu ifite agaciro ka 9.195.100 frw yubakiwe na Polisi y’igihugu, hanasurwa koperative ebyiri zorora amatungo magufi zigizwe n’abagore bakoraga ubucuruzi bwa magendu bakiyemeza kubureka.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yashimiye ibikorwa byakozwe na Polisi y’igihugu, avuga ko bizahindura ubuzima bw’abaturage.

Ibitekerezo

  • Ni indashyikirwa pe, nanjye ndabyifuza pe, nabirahira nkazanabitura pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa