skol
fortebet

Polisi yagaruje imisoro y’arenga miliyari yavuye muri magendu ya Caguwa

Yanditswe: Sunday 24, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu Senior Superintendent of Police (SSP) Alphonse Businge, yatangaje ko mu mezi icyenda ashize, iri shami ryagaruje imisoro y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri.
Aya mafaranga akaba akomoka ku mande yaciwe abantu bari binjije ibicuruzwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka.
SSP Businge yavuze ko 70% y’ibicuruzwa byafashwe ari iimyenda ya Caguwa, uku (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu Senior Superintendent of Police (SSP) Alphonse Businge, yatangaje ko mu mezi icyenda ashize, iri shami ryagaruje imisoro y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri.

Aya mafaranga akaba akomoka ku mande yaciwe abantu bari binjije ibicuruzwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka.

SSP Businge yavuze ko 70% y’ibicuruzwa byafashwe ari iimyenda ya Caguwa, uku gushaka kwinjiza iyi myenda mu buryo butemewe n’amategegeko bikaba byariyongereye kubera gahunda Leta yafashe yo kuzamura imisoro yayo ikava kuri 0.5 by’amadorari ikajya kuri 2.5 ku kilo kimwe, ibi bikaab biri muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka ‘Made in Rwanda’.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro ikaba igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi hafashwe toni zirenga 80 z’iyi myenda.

Yavuze kandi ati:” Uretse iyi myenda ya Caguwa, ibindi bicuruzwa bikunze gufatwa byinjiye mu buryo butemewe n’amategeko ni ibitenge, ibinyobwa bidasembuye n’inzoga, cyane cyane imivinyo, amavuta yo guteka, amata y’ifu n’ibyuma by’imodoka, kandi ibi byose bifatwa kubera amakuru tuba twahawe n’abaturage.”

Kuri iyi mikoranire myiza n’abaturage yavuze ati:”Twongereye imikwabu, ariko cyane cyane tunakora ubukangurambaga mu baturage aho tubashishikariza kuduha amakuru, ari nabyo bituma batubwira aho ibi bicuruzwa bipakirirwa ndetse no mu bihugu duturanye, ndetse bakanatubwira aho bipakrurirwa.”

Yakomeje avuga ko ibyinshi muri ibi bicuruzwa byinjizwa bipakiye mu mifuka ipakirwamo umuceri, ifu y’ibigori n’iy’myumbati.

SSP Businge yanaburiye abacuruzi bashaka gukwepa imisoro bagaha igiciro gito ibicuruzwa byabo n’abakoresha nabi utumashini tuzwi nka ‘EBM’ (Electronic Billing Machine).

Mbera Emmy, umukozi ushinzwe imikoreshereze y’utu tumashini mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro (Rwanda Revenue Authority (RRA), yasabye abaturage ko buri gihe bagize icyo bagura bajya baka inyemezabuguzi zitangwa n’utu tumashini kuko aribo batanga umusoro ku nyungu.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Burya umuguzi niwe utanga umusoro ku nyungu, niyo mpamvu tubakangurira kujya baka inyemezabuguzi zitangwa n’utu tumashini, kuko iyo atayanze ntaba ataze umusanzu we mu iterambere ry’igihugu. Abacuruzi nabo batazitanga bamenye ko bafatwa nk’abanyereza imisoro kandi ufifatiwemo ahanwa hakurikijwe amategeko.”

Kuri ubu, ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro (RRA) kigiye guteza cyamunara imodoka n’ibindi bicuruzwa byafashwe byinjiye mu buryo bwa magendu mu myaka yashize.

Kuba umujyi wa Kigali warubatse ibigo ndersbuzima birindwi kuri miliyari imwe na miliyoni icyenda, bivuze ko iyi misoro yafashwe yakubaka ibindi bigo nderabuzima nka bitanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa