skol
fortebet

RRA yatunze urutoki abarangura mu mahanga banyereza imisoro

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko 12% by’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga cyane cyane mu Bushinwa n’I Dubai, baba bafite impapuro z’ibicuruzwa zidahuye n’ibyo baba binjije mu gihugu bigatuma habaho kunyereza imisoro.
Bamwe mu bacuruzi mu Rwanda baguye ibikorwa byabo ku buryo basigaye bambuka inyanja bakajya kurangurira mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Ababivana mu Bushinwa na Dubai bavuga ko bahura n’imbogamizi iyo bagiye kuzana ibicuruzwa byabo, ahanini zishingiye ku mpapuro (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko 12% by’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga cyane cyane mu Bushinwa n’I Dubai, baba bafite impapuro z’ibicuruzwa zidahuye n’ibyo baba binjije mu gihugu bigatuma habaho kunyereza imisoro.

Bamwe mu bacuruzi mu Rwanda baguye ibikorwa byabo ku buryo basigaye bambuka inyanja bakajya kurangurira mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Ababivana mu Bushinwa na Dubai bavuga ko bahura n’imbogamizi iyo bagiye kuzana ibicuruzwa byabo, ahanini zishingiye ku mpapuro z’ibicuruzwa.

Thierry Mandela, umwe mu bacuruzi yagize ati, "Bamwe babiterwa no kubura umwanya wo gukuririkirana impapuro zabo neza ariko hari n’ababiterwa nicyo twavuga no kutita ku bintu cyangwa ubumenyi bucye kimwe nuko tutakwirengagiza ko hari ababikora nkana baba bagira ngo babe basora imisoro micye cyangwa amafaranga ari hasi ’sometimes’ bafatanyije n’aba declara babo akamubwira ati nugira gutya umusoro uri bugabanuke ube ayangaya.’’

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko cyafashe ingamba zigamije gufasha abacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga bangana na 12% bakigaragara mu cyiciro cy’abadakorera mu mucyo zirimo kubegera no kubasobanurira imikorere yabo ndetse no kubigisha uburyo banoza ibyo bakora.

Komiseri ushinzwe gasutamo Raphael Tugirumuremyi avuga ko bamwe mu bacuruzi aribo nyirabayazana ku bibazo bigaragara ku mpapuro z’ibicuruzwa, ’’Twasanze kenshi uruhare rufitwe n’umucuruzi ku giti cye kuko ibikorwa byose mu mpapuro yaba ari umu clearing agent, yaba ari uwikorera yaba ari ubitwara mu bwato bose baba bari kuvugana kandi bagenda bamuha amakuru bamusaba yuko niba abyemera ababwira bakomeze niba abyanga ababwire bagire ibyo bakosora aha rero twabagaragariza yuko ibyo batugaragarizaga ko nta ruhare bafite twaganiriye tubagaragariza uruhare bafite kandi bafata ingamba ko tugiye gufatanya bigakosorwa.’’

Iki kigo cy’imisoro n’amahoro cyagaragaje ko hari ingendoshuri zakozwe n’abakozi bacyo mu Bushinwa, Dubai, Mombasa na Dar es salaam bareba ingorane zihagaragara kuko ariho ibicuruzwa byinshi biza mu Rwanda bituruka. Mu Bushinwa ngo nta bubiko buhagije bw’ibicuruzwa buhari mu gihe i Dubai nta nganda zihagije ngo zihari, bikaba ari imbogamizi abacuruzi bahura nazo zishobora gutuma ibyangombwa by’ibicuruzwa bitandukana nibyo batumijeho.

RRA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa