skol
fortebet

Rulindo: Rwiyemezamirimo arataka igihombo cya miliyoni 141 kubera abaturage babagira inyama ku gasozi

Yanditswe: Thursday 02, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bahangayikishijwe n’inyama barya batazi aho zibagirwa zirimo n’izibagira mu rutoki no mu gacaca.
Bavuga ko bishimira ko hafunguwe ibagiro ariko bagahangayikishwa no kurya inyama zitujuje ubuziranenge zibagirwa hirya no hino ziba zabitswe mu buryo butizewe. Ni mu gihe rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gucunga ibagiro ry’akarere ryuzuye mu murenge wa Base ataka igihombo gikabije.
Hashize ukwezi kumwe ibagiro ry’akarere ka Rulindo riherereye mu Murenge wa (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bahangayikishijwe n’inyama barya batazi aho zibagirwa zirimo n’izibagira mu rutoki no mu gacaca.

Bavuga ko bishimira ko hafunguwe ibagiro ariko bagahangayikishwa no kurya inyama zitujuje ubuziranenge zibagirwa hirya no hino ziba zabitswe mu buryo butizewe. Ni mu gihe rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gucunga ibagiro ry’akarere ryuzuye mu murenge wa Base ataka igihombo gikabije.

Hashize ukwezi kumwe ibagiro ry’akarere ka Rulindo riherereye mu Murenge wa Base ryongeye gufungura imiryango. Ni nyuma y’amabwiririza agenwa na RAB n’urwego rwa RICA yasabaga akarere kurihuza n’igihe tugezemo rigatanga seivisi zujuje ubuziranenge.

Ni ibintu abaturage bishimiye ariko baza gukomwa mu nkokora nuko nta matungo ahazanwa ngo bihahire akaboga nk’uko bari bagashonje.

Si abaturage gusa kuko na rwiyemezamirimo witwa Humura Trading Ltd watsindiye isoko ryo gucunga ibagiro ry’akarere ataka igihombo cya miliyoni 141 yatewe no kuba abaturage babagira inyama ahantu hatazwi.

Dr Ndagijimana Joseph ucunga iryo bagiro yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko rifite ubushobozi bwo kubaga Inka 100 ku munsi ariko rikaba ribaga 4 ku munsi w’isoko. Asaba ko akarere ka Rulindo kakemura icyo kibazo nkuko bikubiye mu masezerano bagiranye atarubahirijwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bushyirwa mu majwi ku kutubahirisha amasezerano bagiranye na rwiyemezamirimo kuko arimo ingingo ivuga ko imirenge 9 igomba kujya igana iryo bagiro ariko bikaba bidakorwa.Umuyobozi wako Uwanyirigira Judith yatangarije RBA ko icyo kibazo kizabonerwa igisubizo mu minsi ya vuba.

Ubwo bucuruzi bw’inyama butujuje ubuziranenge bunemezwa n’abaguzi b’impu bazizanirwa n’abaturage baba babagiye amatungo yabo mu cyaro ndetse n’abaturanye n’aho izo mpu zicururizwa zikabanukira bikabije.

Uburemere bw’iki kibazo bwareberwa mu buryo ababazi n’abayobozi mu nzego z’ibanze bacyihunza ntibashake kugitangaho amakuru. Ibyo bigashingirwa ku buryo n’umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge wa Shyorongi Bosenibo Valens yahisemo guhunga abanyamakuru ba RBA ubwo bashakaga kumubaza ku nyama byavuzwe ko yapimye ariko ntashake kuvuga aho zabagiwe.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa