skol
fortebet

RURA yavuze uko igiye gukemura ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro bya Gaz

Yanditswe: Tuesday 09, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bakoresha gaz baratangaza ko babangamiwe n’itumbagira rya hato na hato ry’ibiciro byazo, Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA rwo ruvuga ko ruri mu biganiro n’inzego zirebwa n’iki kibazo kugira ngo gikemuke ku buryo burambye.

Sponsored Ad

Bamwe mu basezereye ibindi bicanwa, ubu bakaba bakoresha Gaz mu guteka, bahangayikishijwe n’ibiciro bya Gaz byatumbagiye kuva mu mezi 2 ashize, ibintu bemeza ko bibangamira imibereho yabo.

Uwitwa Kabayiza Idrissa utuye mu karere ka Nyarugenge waganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, yagize ati ’’Muri aya mezi Gaz irimo irazamuka cyane mu biciro ariko ubushobozi bw’umuturage ntibuzamuka. Nk’umuturage uhembwa ibihumbi 30 ku kwezi bakazamura Gaz, azatekesha iki kandi badushishikariza kva ku makara. Biratugoye kugura Gaz niba no kugura ibiribwa bitugora, leta ikwiye kugira icyo ikora ibiciro bikagabanuka.’’

Uwamahoro Alice ucuruza muri Nyarugenge avuga ko igiciro gikomeje kwiyongera, agasaba ko hagira igikorwa.

Ati’’Gaz nari mfite nari nayiguze 15.000, ntabwo irashira ariko ku isoko numvise ko yazamutse igera kuri 17.000. Ubwo rero ni ingaruka kuko nkatwe b’abacuruzi tuyikenera kenshi, leta ikwiye kudufasha ibiciro bigasubira aho byari biri.’’

Ku ruhande rw’abacuruza Gaz yaba abayitumiza hanze y’igihugu n’abadandaza hirya no hino mu gihugu, na bo bavuga ko izamuka ry’ibiciro riteje impungenge.

Umuyobozi mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Ernest avuga ko izamuka rya Gaz rishingiye ku kuba ikenerwa na benshi hirya no hino ku isi, bitewe n’ibihe kandi ngo mu Rwanda naho abayikenera bagenda biyongera:

Yagize ati ’’Uko ibihugu bigenda biva muri Guma mu rugo, uko ubukungu bugenda busubirana ibikomoka kuri peteroli na gaz bigenda bikenerwa kurushaho. Ikindi ni uko mu bihugu byinshi by’i Burayi muri aya mezi biba byatangiye kujya mu bukonje bukabije bigakenera gaz mu gushyushya aho batuye. Ikindi ni uko ubwitabire mu gukoresha gaz gihugu cyacu bwagiye bwiyongera.’’

Gusa uyu muyobozi avuga ko mu Rwanda hari ibiganiro n’inzego zirebwa n’iki kibazo hakaba na gahunda yo kubaka ubuhunikiro buzakemura iki kibazo ku buryo burambye.

’’Turimo gukorana n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’icuruzwa rya gaz, RURA yatangiye inyigo yo gushyiraho ibiciro izarangira mu cyumweru kimwe, ikindi ni uko leta yafashe ingamba ko hagiye kubakwa ubuhuniko bwa gaz bufite toni 17.000 bushobora gukoreshwa amezi 4.’’

Mu Rwanda mu kwezi hatekeshwa gaz ingana na toni 4.000, ariko kubera kutagira ubuhunikiro buhagije, iyo habaye ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bihita bigira ingaruka ku bucuruzi bwo muri urwo rwego.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa