skol
fortebet

Rusizi bagowe no guhindura umuvuno wo gushaka imibereho

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubusanzwe abaturage bo mu karere ka Rusizi cyane abaturiye umupaka, usanga ubuzima bwabo bushingiye ahanini ku bucuruzi bwambukiranya umupaka ubahuza na DR Congo.

Sponsored Ad

Ubusanzwe abaturage bo mu karere ka Rusizi cyane abaturiye umupaka, usanga ubuzima bwabo bushingiye ahanini ku bucuruzi bwambukiranya umupaka ubahuza na DR Congo.

Abenshi muribo usanga batekereza ko kugira icyo ujyeraho udakuye imari yitwa ko ihendutse muri congo cyane I Bukavu ikazanwa mu Rwanda ku rwunguko rwisumbuyeho bidashoboka.

Kuri iyi ncuro , amazi si yayandi kuko uhirahira yambutsa ibintu abyinjiza mu Rwanda mu buryo nk’ubwambere ntiyoroherwa na busa kuko byabaye icyaha.

Nk’ubu muri ako karere haravugwa abagabo babiri barimo uw’imyaka 52, bafatanywe imyenda binjiye mu Gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bakuraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kanama, bafashwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu karere ka Rusizi.

Uyu w’imyaka 52 y’amavuko witwa Nizeyimana Amran wafatiwe mu Mudugudu wa Murindi mu Kagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe aho yari atwaye mu modoka amabaro 13 ya caguwa.

Naho Ndagijimana Damascene w’imyaka 25 we yasanganywe ibitenge 410 yinjije mu buryo bwa magendu aho byasanzwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Mutara mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu.

Police isaba aba baturage kureka imigenzereze nk’iyi bayakayoboka inzira zemewe n’amategeko.

Gusa abaturage bo bemeza ko bitakuruha kuko amabwiriza yo gushaka visa, passport ku kiguzi kiri hejuru basabwa kugirango binjire aho bari bashingiye ubuzima bwa buri munsi bikibagoye.

Babihera ku kuba ikiguzi ibyo bigura abakigondera ari bacye, cyane hari n’ababa bakoresha igishoro kitageze kuri icyo kiguzi cy’ibyangombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa