Rusizi: Umugabo aravugwaho gukosha umukobwa we inshuro ebyiri nka Rusisibiranya
Yanditswe: Friday 22, Dec 2017
Umugabo wo mu karere ka Rusizi witwa Nyabyenda Paulin aravugwago kuba yarakosheje umukobwa we Rosine inshuro ebyiri we akabihakana akavuga ko yatekewe umutwe.
Nk’ uko bigaragazwa n’ inyandiko, tariki 14 Mata 2016 nibwo Mbarimombazi Theogene yakoye umukobwa wa Nyabyenda witwa Rosine.
Umukwe wa Nyabyenda yohereje abasaza kwa sebukwe bajya gufata irembo nk’ ibisanzwe. Gusa ngo yaje kumenya ko hari undi musore wakoye uyu mukobwa ndetse bafitanye ubukwe umwaka utaha muri 2018.
Mbarimombazi (…)
Umugabo wo mu karere ka Rusizi witwa Nyabyenda Paulin aravugwago kuba yarakosheje umukobwa we Rosine inshuro ebyiri we akabihakana akavuga ko yatekewe umutwe.
Nk’ uko bigaragazwa n’ inyandiko, tariki 14 Mata 2016 nibwo Mbarimombazi Theogene yakoye umukobwa wa Nyabyenda witwa Rosine.
Umukwe wa Nyabyenda yohereje abasaza kwa sebukwe bajya gufata irembo nk’ ibisanzwe. Gusa ngo yaje kumenya ko hari undi musore wakoye uyu mukobwa ndetse bafitanye ubukwe umwaka utaha muri 2018.
Mbarimombazi ati “Nta kibazo kubenga ni uburenganzira bw’ umuntu ikifuzo cyanje ni uko bansubiza amafaranga nabahaye hanyuma ubukwe rwose bagakora ubukwe bwiza nkanabatwerera”
Mbarimombazi avuga ko kwa sebukwe bamubwiye ko umuco wahindutse ngo kuri ubu umukobwa ashobora gukobwa inshuro 5.
Murekatete Rosine bivugwa ko yakowe kabiri yabwiye City Radio dukesha iyi nkuru ko amafaranga ibihumbi 500 bahawe yari ayo kumufasha gushaka ibyangombwa byo kujya muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.
Kwa Sebukwe wa Mbarimombazi bavuga ko baje gutahura ko Mbarimombazi afite urundi rugo n’ abana batandatu. Ngo ibi nibyo byabaye imvano yo gutangira kumufata nk’ umutekamutwe.
Nyabyenda ati “Mbarimombazi yohereje murumuna we n’ abandi bantu babiri ngo baze gufata irembo ariko bavuga ngo bararifatira umuntu wo ku Gikongoro, ntabwo bagaragazaga ko ari uwo nguwo”
Nyabyenda avuga ko baje kugenzura bagasanga Mbarimombazi afite urugo n’ abana 6, akongeraho ko ari umutekamutwe ndetse ko no ku murenge hari impapuro zimuhiga ngo afatwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rwimbogo Nyirangendahimana Mathilde avuga ko inama agira Mbarimombazi ari ukujya ku murenge agatanga ikibazo cye, ubuyobozi bukamufasha kugishakira umuti.
Ati “Kubera ko byose mbyumva gutyo ari kuri telephone njyewe nari natanze inama ko baza bakazana ikibazo kuko iryo zina ry’ uwo muntu ryangezeho mbifate nk’ ikibazo gifitiwe ibimenyetso, turebe niba gishobora kujya mu nteko y’ abunzi cyangwa niba baregwa ubutekamutwe”
Ku bijyanye no kuba Mbarimombazi yaba yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi gitifu Mathilde avuga ko ataribyo.
Uretse umugabo wo mu ikinamico wamamaye kw’izina rya Rusisibiranya wagurishaga imitungo ye n’ umuntu kandi yarayigurishije n’ undi ndetse bikaza kugera n’ aho akosha umukobwa we inshuro ebyiri, mu Rwanda ntaho byigeze biba ko umukobwa umwe akobwa n’ abagabo babiri mu gihe kimwe.
Nta gihindutse Murekatete Rosine wo mu karere ka Rusizi bivugwa ko yakowe kabiri azashyingirwa tariki 27 Mutarama 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *