skol
fortebet

Rwamagana : Akurikiranyweho gutwikisha aside ihene z’umugore we

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2017

Sponsored Ad

Mukamana Epiphania utuye mu kagari ka Akinyambo mu murenge wa Muyumbu akarere ka Rwamagana aravuga ko ahangayikishijwe n’ihohoterwa ari gukorerwa n’umugabo we babana bikagera n’aho ashyira acide ku matungo nyamara ubuyobozi bukarebera. Agasaba ko yahabwa gatanya.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Muyumbu bwemera ko iki kibazo bukizi gusa bukavuga ko bugiye kumuhuza n’umunyamategeko mu karere kugira ngo aya makimbirane acike muri uyu muryango.
Mukamana Epiphania na Mugiraneza Jean Baptiste bashakanye (...)

Sponsored Ad

Mukamana Epiphania utuye mu kagari ka Akinyambo mu murenge wa Muyumbu akarere ka Rwamagana aravuga ko ahangayikishijwe n’ihohoterwa ari gukorerwa n’umugabo we babana bikagera n’aho ashyira acide ku matungo nyamara ubuyobozi bukarebera. Agasaba ko yahabwa gatanya.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muyumbu bwemera ko iki kibazo bukizi gusa bukavuga ko bugiye kumuhuza n’umunyamategeko mu karere kugira ngo aya makimbirane acike muri uyu muryango.

Mukamana Epiphania na Mugiraneza Jean Baptiste bashakanye byemewe n’amategeko mu mwaka 2003. Bafitanye abana 6 . Uyu mugore avuga ko mu myaka 19 ishize umuryango wabo waranzwe n’amakimbirane cyane cyane ashingiye ku mitungo n’ibindi. aho uyu mugore ngo yagiye akorerwa ihohoterwa n’umugabo we mu buryo butandukanye dore ko anamushinja kumukubitisha ndetse no kumena acide ku matungo ye ibintu ngo byabaye ku wa Kane w’iki cyumweru.

Uretse uyu Mukamana uvuga ko arembejwe n’umugabo yishakiye, abaturanyi b’uyu muryango nabo bavuga ko uru rugo ruhoramo amakimbirane adashira ; bagasaba ko ubuyobozi bwakwita kuri iki kibazo amazi atararenga inkombe.

Mukamana avuga ko ashingiye ku myaka yose ishize yihanganira umugabo we, ubu noneho ngo amaze kurambirwa akaba asaba ko inzego z’ubuyobozi cyane cyane umurenge cyangwa Akarere zatabara byaba na ngombwa agatandukana na Mugiraneza nk’uko yari yabyifuje bikarangira atsinzwe mu Rukiko.

Ruhingubugi George Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Muyumbu ku murongo wa Telephone yatubwiye ko iki kibazo bakizi gusa ngo bagiye guhuza uyu Mukamana n’umunyamategeko kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’uburasirazuba itangaza ko Mugiraneza Jean Baptiste kuri ubu afungiye kuri Station ya Polisi ya Muyumbu ndeste n’umushumba w’izo hene zatwitswe kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

Inkuru ya TV1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa