skol
fortebet

Rwanda: Abakora mu bucukuzi bazikuba gatatu bitarenze 2018

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2017

Sponsored Ad

U Rwanda rwihaye intego y’ uko bitarenze 2018 abakozi bakora mu rwego rw’ ubucukuzi bazagera ku bihumbi 60 bavuye ku bihumbi 20.
Abashinzwe ishoramari mu Rwanda bemeza ko muri iki gihugu hari amahirwe ku ishoramari ry’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro. Amabuye y’ agaciro aboneka mu Rwanda arimo agasegereti, Wolfram, na zahabu itari nyinshi.
Mu mwaka wa 2014, urwego rw’ ubucukuzi nirwo rwego rwaje ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amadovize menshi, bivuzeko rwaje ku mwanya wa kabiri mu (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rwihaye intego y’ uko bitarenze 2018 abakozi bakora mu rwego rw’ ubucukuzi bazagera ku bihumbi 60 bavuye ku bihumbi 20.

Abashinzwe ishoramari mu Rwanda bemeza ko muri iki gihugu hari amahirwe ku ishoramari ry’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro. Amabuye y’ agaciro aboneka mu Rwanda arimo agasegereti, Wolfram, na zahabu itari nyinshi.

Mu mwaka wa 2014, urwego rw’ ubucukuzi nirwo rwego rwaje ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amadovize menshi, bivuzeko rwaje ku mwanya wa kabiri mu bijyanye n’ ibyo u Rwanda rwohereje imahanga icyo gihe. Icyo gihe ubucukuzi bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 210 z’ amadorali y’ Amerika.

Nk’ uko bigaragara ku rubuga rw’ ikigo cy’ igihugu gitsura amajyambere RDB, kongera umubare w’ abakora mu rwego rw’ ubucukuzi bakikuba gatatu bitarenze 2018 ni bimwe mu byo u Rwanda rwiyemeje kugeraho bitarenze 2018. Aba bakozi bazava ku bihumbi 20 bagere ku bihumbi 60.

Biteganyijwe ko uruhare rw’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro ku musaruro mbumbe w’ igihugu muri 2017/18 uzagera kuri 5.27% uvuye kuri 1,2%. Biteganyijwe kandi ko amafaranga ashorwa mu bucukuzi azava ku mu madorali ibihumbi 150 akagera ku madorari ibihumbi 500.

Umusaruro uva mu mabuye y’ agaciro u Rwanda rwohereza mu mahanga uzagera ku madorali y’ Amerika ibihumbi 400 uvuye ku bihumbi 158 muri 2011.

Kugeza amazi n’ uburyo bwo gutunga imyanda ahakorerwa ubucukuzi bizagera ku 100% bitarenze 2018 bivuye kuri 20% muri 2011/12.

Umutekano mu bucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro uzagera kuri 80% bitarenze 2018 uvuye kuri 25 muri 2011/12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa