skol
fortebet

Rwandair igiye gusubukura ingendo zo mu majyepfo ya Afurika

Yanditswe: Monday 20, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko tariki 23 Ukuboza 2021 izasubukura ingendo zerekeza mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’aho izi ngendo zari zasubitswe tariki 28 Ugushyingo kubera ubwandu bushya bwa COVID-19 bwiswe Omicron.

RwandAir yari yafashe icyemezo cyo gusubika ziriya ngendo ishingiye ku kuba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zakumiriye ingendo z’indege ziva muri ibyo bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo guhera taliki 29 Ugushyingo 2021, ariko yizeza abagenzi bari bamaze kugura amatike ko izabajyana mu gihe ingendo zizaba zisubukuwe, nta kiguzi kindi cyangwa icyiyongeraho basabwe.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije, mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), iheruka gutangaz a ko guhera taliki ya 16 Ukuboza ingendo zerekeza muri ibyo bihugu zongeye gusubukurwa, ariko hashyirwaho amabwiriza agomba kugenga izo ngendo.

Abagenzi bose bagera cyangwa banyura mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’ikizamini cy’uko bipimishije mu buryo bwa PCR cyarafashwe mu masaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ibizamini byihuse bitemewe, ndetse ko abana baherekejwe bari munsi y’imyaka itanu bitabasaba kwipimisha.

Guverinoma y’u Rwanda irasaba ko abagenzi bose, abahageze ndetse n’abagenzi banyura cyangwa bahagurukira i Kigali, bagomba kuzuza urupapuro rw’abagenzi no kohereza icyemezo cya PCR mbere yo kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bifashishije ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko abagenzi bahageze bagomba kujya mu kato k’iminsi itatu, bakiyishyurira muri hoteli yabigenewe.

Abagenzi bazajya bapimwa bageze ku Kibuga cy’indege no ku munsi wa 3 kuri hoteli yabigenewe bacumbitsemo, kandi basabwa kongera kwipimisha ku munsi wa 7.

Abagenzi bagomba kwishyura amadolari y’Amerika 60 (R960) yo kwipimisha nk’uko bigaragara ku ifishi y’abagenzi, ariko Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yaganiriye ku biciro byihariye byo kwishyura ku bari mu kato k’iminsi itatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa