skol
fortebet

U Rwanda muri gahunda yo kurandura inzara n’ imirire mibi bitarenze 2025

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Sponsored Ad

Guverinoma y’ u Rwanda n’ abafatanyabikorwa bayo bihaye intego yo kurandura inzara no kudahaga bitarenze umwaka wa 2025.
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 bwagaragaje ko mu banyarwanda 100, 80 baba bihagije mu biribwa. Nubwo bimeze gutya ariko ubushakashatsi bwerekanye ko mu bana 100 batarageza ku myaka itanu y’ amavuko 38 bafite ikibazo cyo kugwingira.
Nk’ uko bigaragara ku rubuga rwa goverinoma, u Rwanda rwashyizeho gahunda yiswe « Compact2025 » igamije kurandura inzara, kudahaga n’ imirire (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’ u Rwanda n’ abafatanyabikorwa bayo bihaye intego yo kurandura inzara no kudahaga bitarenze umwaka wa 2025.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 bwagaragaje ko mu banyarwanda 100, 80 baba bihagije mu biribwa. Nubwo bimeze gutya ariko ubushakashatsi bwerekanye ko mu bana 100 batarageza ku myaka itanu y’ amavuko 38 bafite ikibazo cyo kugwingira.

Nk’ uko bigaragara ku rubuga rwa goverinoma, u Rwanda rwashyizeho gahunda yiswe « Compact2025 » igamije kurandura inzara, kudahaga n’ imirire mibi bitarenze 2025.

Minisitiri w’ ubuhinzi n’ ubworozi Gerardine Mukeshimana avuga ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba uruhare rwa buri wese. Avuga ko Minisiteri ayoboye yashyizeho gahunda y’ imyaka itandatu yo kuvugurura ubuhinzi.

Agira ati "Kurandura inzara ni inshingano ya buri wese. Muri gahunda y’ imyaka 6 yo kuvugurura ubuhinzi, imirire ni kimwe mu bizibandwaho. Iyi ni gahunda tuzubakiraho tukizera ko aho dushaka kugera tuzagerayo vuba".

PASTA, ni gahunda y’ ubuhinzi izatangira muri 2018/19 igamije gutunganya ibishanga no kugeza ku bahinzi n’ abashoramari mu buhinzi uburyo bwo kuhira mu rwego rwo kongera umusaruro w’ ubuhinzi. Byitezwe ko iyi gahunda izatuma ibiribwa byose u Rwanda rukeneye biboneka bitarenze 2021/22.

Ubushakashatsi ku ngano y’ ibiribwa bwakozwe muri 2015 bwagaragaje ko Abanyarwanda 80% bihagije mu biribwa. Kugwingira mu bana batarageza ku myaka itanu bavutse byavuye kuri 52% muri 2005 bigera kuri 38 muri 2015. Leta y’ u Rwanda yihaye intego yo kugabanya abana bagwigira bakava kuri 38% bakagera kuri 15% bitarenze 2020. Gahunda ya Gir’ inka iri muzatumye umubare w’ abana bagwingira ugabanyuka nubwo hari uturere nka Nyamagabe tugifite abana 52% bagwingira.

Ibitekerezo

  • This is a wishful thinking!! Nta gihugu cyo ku isi kitabamo abantu bashonje.Ni nka byabindi MOBUTU yabwiye Abakongomani "objectif 80".Yababwiye ko muli 1980,buri mukongomani azaba afite imodoka.Muribuka na none 2020 plan.None babihinduye 2050 plan.Nkuko duhora tubivuga,ntabwo abantu ubwabo bashobora gukemura ibibazo biba mu isi.Barahanyanyaza ariko byaranze.Nubwo abantu batabyitayeho,imana itwereka uburyo ibibazo byose bizavaho.
    Muli Daniel 2:44,havuga ko imana izabanza ikamenagura ubutegetsi bwose bwo ku isi,noneho YESU akaba ariwe utegeka isi,ikaba Paradizo (Revelations 11:15).Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka wegereje.Kuli uwo munsi kandi,imana izica abantu bose bakora ibyo yanga.Byisomere muli Yeremiya 25:33.Nguwo umuti rukumbi w’UBUKENE,inzara,ubushomeri,akarengane,ubusumbane,intambara,indwara,urupfu,ubusaza,etc...Niyo mpamvu YESU yasabye abantu bashaka kuzaba muli Paradizo,yuko bashaka ubwo butegetsi bw’imana,aho kwibeshya ko abantu bakuraho ibibazo (Matayo 6:33).

    U rwanda ntirukigerezeho kurandura inzara ntibishoboka kuko nta gihugu na kimwe kitabamo inzara. mU RWANDA gahunda ihari ni bamwe barye abandi baburare . ninako bimeze ku iosi umukire arakomeza agakira umukene agatindahara. Amafi mato atunga amanini.

    Bravo kuri iyo gahunda yo kurandura inzara no kudahaga kw’ abatura rwanda. u Rwanda Imana ikomeze irumurikire aho rugeze harashimishije

    Intore ntikore neza bandebereho ariko mbona n’ u rwanda ariko nkore neza bandebereho. ngenda Rwanda uratengamaye

    ese man bwo muherahe muvugako muzarandura inzara,vision 2020 yasize izasiga ikilo cyibirayi kigore 500 kuko ubu kigura 350 ubwo se niko kwihaza mubiribwa? ahubwo muzatubarize ministre w,ubuhinzi icyakora kugirango ibiribwa biboneke byo guhenda. naho ubundi bamwe bazakomeza bakire abandi batindahare.

    Mwaturanduriye ibijumba mutubwira ngo dutere za makadamiya..Hoshi...narabanze hafi urunuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa