skol
fortebet

U Rwanda na Repubulika ya Congo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Yanditswe: Wednesday 13, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ruzinduko arimo muri Repubulika ya Congo, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye mu bukungu harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukorikori, umuco n’ubuhanzi.
Kuri uyu munsi kandi abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo, ni ibiganiro byabanjirije indi nama yahuje abandi bayobozi bahagariye ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Kagame yageze i Brazzaville muri (...)

Sponsored Ad

Mu ruzinduko arimo muri Repubulika ya Congo, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye mu bukungu harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukorikori, umuco n’ubuhanzi.

Kuri uyu munsi kandi abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo, ni ibiganiro byabanjirije indi nama yahuje abandi bayobozi bahagariye ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Kagame yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo mu ruzinduko rw’akazi, rugamije gushimangira imibanire myiza y’ubufatanye isanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ni ku butumire bwa mugenzi we Denis Sassou Nguesso.

Ni uruzinduko kandi rushimangira ubucuti bwimbitse hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, ndetse cyane cyane ku mibanire myiza y’ubufatanye isanzwe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo Brazzaville.

Bisobanurwa ko umubano mu bya dipolomasi hagati ya Repubulika ya Congo na Repubulika y’u Rwanda watangiye ku itariki ya 17 Kanama 1982.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa