U Rwanda kimwe n’ibindi bihigu, rukomeje urugamba rwo gushaka kwihaza mu biribwa n’umutekano wa byo mu rwego rwo guharanira imibereho myiza y’abaturage.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), yerekana ko hagati ya 2017 na 2024 habaye impinduka nyinshi mu rwego rw’ubuhinzi ariko hakiri intambwe yo gutera.
NISR yerekana ko ibiribwa Abanyarwanda bakenera nibura 68,9% ari byo byera mu Rwanda, mu gihe mu 2019 byari kuri 85%.
Ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byikubye inshuro zigera kuri eshanu kuko byavuye ku bifite agaciro ka miliyari 238 Frw bigera kuri miliyari 1.174 Frw.
Mu bijyanye no kwihaza mu biribwa, MINAGRI yerekanye ko Abanyarwanda 83% bihaza mu biribwa, mu gihe 17% batihaza. Abagera kuri 2% bo ntibafite ibyo kurya.
Ubwo yari mu biganiro nyunguranabitekerezo byateguwe n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira imibereho myiza y’Abaturage n’Iterambere, RPRDP, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa ariko ari urugendo rutoroshye.
Ati “Ibibazo byagiye bigaragara ni umusaruro muke wagiye uboneka mu buhinzi no mu bworozi, ku mpamvu nazo zifitiwe ingamba. Hari ibijyanye n’umusaruro muke, ariko hari n’ibijyanye n’ihindagurika ry’ibihe no guhangana n’ibitakara mu murima mu ruhererekane rw’ibyo kurya.”
Yerekanye ko MINAGRI irajwe inshinga no kubona ibiryo kuri bose, amafaranga no guhanga imirimo.
Ati “Duhugiye ku bintu bitatu. Ku biryo kuri bose, ku mafaranga n’akazi kandi Politiki dufite irahagije ngo tugere kuri iyo ntego, tunayijyanisha na NST2 aho twihaye kuzamura umusaruro nibura 50% no kugabanya ibitakara munsi ya 5%. Ndetse tukaba twakongera n’ishoramari mu buhinzi n’ubworozi.”
Mu 2025, u Rwanda rwabonye umusaruro w’ubuhinzi bw’ibigori ungana na toni ibihumbi 598,9, imyumbati rweza toni miliyoni 1,3, ibirayi rweza toni ibihumbi 884,7, ibitoki byeze ni toni miliyoni 2,4 mu gihe ibishyimbo byeze ari toni ibihumbi 474,3.
Ku bijyanye n’ubworozi mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwagize umusaruro ungana na litiro miliyoni 1,1, inyama rugira toni ibihumbi 219,5, amafi rugira toni ibihumbi 52,4, amagi haboneka umusaruro ungana na toni ibihumbi 29,8 mu gihe ubuki bwabonetse ari toni 8.460.
Muri rusange u Rwanda rukenera nibura toni miliyoni 9,5 z’amata ariko rubona gusa 33,8% by’akenewe mu gihe ku nyama haboneka gusa toni 219.523 bingana na 43% by’izikenewe.
Bigaragara ko mu bice by’icyaro ari ho hari ibibazo bishingiye ku mirire mibi aho igwingira riri kuri 30% mu gihe mu mijyi riri kuri 19%.
Umuyobozi Uhagarariye aborozi b’ingurube ku rwego rw’Igihugu, Shirimpumu Jean Claude, yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi zihari ari uko usanga kugera ku mari bikiri ikibazo.
Ati “Uyu munsi banki nyinshi ziri mu gihugu ziracyafata ubuhinzi n’ubworozi nk’ahantu hahomba. Kugira ngo ubone amafaranga y’ishoramari mu buhinzi bikaba ikibazo.”
Yasabye ko hakongerwa ingamba zituma abashoramari bakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bakora neza, gushyiraho amategeko agenga ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kugena ibipimo by’ubuziranenge nko ku biryo by’amatungo.
Depite Munyangeyo Théogène na we yagaragaje ko bitumvikana ukuntu kuri ubu inguzanyo zitangwa n’amabanki izijya mu buhinzi ari 3% gusa.
Ati “Uru rwego rurakomatanyije, imibare ejo bundi twabonye muri raporo ya BNR y’inguzanyo zitangwa mu buhinzi turi kuri 3%...abantu 60% bari mu rwego ariko babone ifaranga 1% inganda na za serivisi n’abantu ku giti cyabo babona inguzanyo ya 99% murumva twajya he? Ntimwongere kuvuga ubwinshi bw’abaturage kuko turi bake. Miliyoni 13 wazituza no mu karere kamwe.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire y’Umwana, Ingabire Assoumpta, yagaragaje ko nubwo hakiri ikibazo cy’umusaruro muke, ariko usanga ubujiji no kutamenya bishobora gutuma abana bajya mu mirire mibi kandi hari ibyo kurya ariko kubitegura neza bikaba ingorabahizi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora Ubushakashatsi n’Isesengura rya Politiki (IPAR-Rwanda), Kayitesi Eugènie, yerekanye ko mu rwego rwo kuzamura umusaruro, igihugu kidakeneye inganda nyinshi ahubwo hakenewe inganda zikora ku kigero cyo hejuru zigatanga umusaruro witezwe.
Ku rundi ruhande, Perezida w’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira imibereho myiza y’Abaturage n’Iterambere, RPRDP, Uwababyeyi Jeannette, yavuze ko kwihaza mu biribwa ari inshingano ya buri wese.
Ati “Ni umukoro wa buri wese, yaba ugize Inteko Ishinga Amategeko, ushyiraho gahunda na porogaramu, umushakashatsi, umwarimu, kugira ngo kwihaza mu biribwa no guteza imbere imirire myiza bizagerweho mu gihe cyateganyijwe kandi mu buryo burambye.”
Abasenateri n’Abadepite bagize ihuriro rya RPRDP bagaragaje ko hakenewe imbaraga mu buhinzi mu rwego rwo kuzamura umusaruro

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *