skol
fortebet

U Rwanda rugiye gutaha Umushinga one stop border Post

Yanditswe: Friday 01, Sep 2017

Sponsored Ad

U Rwanda rugiye gutaha Umushinga one stop border Post La Corniche uherereye ahazwi nka Grande Barrière ho mu karere ka Rubavu ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo yo kuwubaka yatangiye muri Nzeri 2015.
Ni umushinga watewe inkunga n’umuryango Nyamerika Howard G.Buffet, ufite intego yo guhindura imibereho y’abatuye isi aho watanze agera kuri miliyoni 7.2 z’amadolari ya Amerika. Leta y’u Rwanda yatanze agera kuri miliyoni 1.7 $ arimo ay’Umusoro ku nyongeragaciro(VAT), (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rugiye gutaha Umushinga one stop border Post La Corniche uherereye ahazwi nka Grande Barrière ho mu karere ka Rubavu ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo yo kuwubaka yatangiye muri Nzeri 2015.

Ni umushinga watewe inkunga n’umuryango Nyamerika Howard G.Buffet, ufite intego yo guhindura imibereho y’abatuye isi aho watanze agera kuri miliyoni 7.2 z’amadolari ya Amerika. Leta y’u Rwanda yatanze agera kuri miliyoni 1.7 $ arimo ay’Umusoro ku nyongeragaciro(VAT), no kwimura abaturage.

Umushinga wari ukubiyemo kubaka inyubako zitangirwamo serivisi ku mupaka uhuriweho harimo ibiro, parking, ububiko ndetse n’inzira inyuramo amadoka manini. Umupaka uhuriweho witezweho kurushaho kwihutisha urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse na serivisi zitangirwa ku mupaka.
Abantu bari hagati ya 4000-5000 nibo bambukiranya uyu mupaka, benshi muri abo akaba ari abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse , barimo abahaturiye bagera kuri 75%

Ku ruhande rw’u Rwanda uyu mupaka uba ufunguye amasaha 24. Mu gihe ku ruhande rwa Congo uba ufunguye kugeza saa yine z’ijoro.Ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi nibyo bihanyuzwa cyane, uretse mafaranga Howard G.Buffet yahaye u Rwanda hari n’andi miliyoni 9$ bahaye Congo.

Kugeza ubu imirimo yo kubaka inyubako izakorerwamo ku ruhande rw’u Rwanda yararangiye mu gihe ku ruhande rwa Congo itararangira gusa naho irarimbanyije.

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa