skol

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bukoresha abasaga 92.000

Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025

featured-image

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bukoresha abantu basaga 92.000, iyo mirimo ikaba ibatunze ndetse igira n’uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yakomoje kuri iyo mibare kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo, ubwo yatangizaga Icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kibaye ku nshuro ya 8, ikazageza ku wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2025.

Minisitiri Dr Nsengiyumva yavuze ko iki Cyumweru gitanga amahirwe ku bitabiriye, yo gusangira ibitekerezo no kureba intambwe imaze guterwa mu gutegura ahazaza harambye h’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yakomeje agira ati: “Ndabashimira uruhare rukomeye mukomeje kugira mu guteza imbere uru rwego rukomeje gutanga imirimo ku Banyarwanda barenga ibihumbi 92, ndetse n’intambwe ikomeje guterwa mu kubaka ubucukuzi bukozwe kinyamwuga.”

Yashimiye abitabiriye iyo nama yahuje abasaga 2000 barimo abashoramari, abakora mu rwego rw’ubucukuzi, abayobozi muri Guverinoma, abahagarariye ibigo by’ubucukuzi, ibigo bitanga ikoranabuhanga rigezweho mu bucukuzi, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Ati: “Uruhare rwanyu rugaragaza ko ubucukuzi bushobora kuba isoko y’iterambere rirambye. Turabashishikariza gukomeza gushyira imbere imiyoborere myiza, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubucukuzi.”

Yagaragaje kandi ko Icyumweru cyahariwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari amahirwe kuri Guverinoma y’u Rwanda yo gushimangira ko ishyigikiye abakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, rugira uruhare rukomeye cyane mu iterambere rirambye ry’Igihugu.

Yabijeje ko u Rwanda rutazahwema gushyigikira uru rwego binyuze mu korohereza abashoramari n’abakozi bose bo muri uru rwego nk’intambwe ikomeye mu kubaka icyizere, ubufatanye, no gushyigikira abashoramari n’abakozi bose.

Ati: “Icyerekezo cyacu kirasobanutse neza: tugamije kugira urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rufata inshingano, rudaheza abantu, kandi rwubahiriza amahame mpuzamahanga."

"Ibi bivuze ko ibikorwa by’ubucukuzi bigomba kugeza inyungu zifatika ku baturage b’aho bikorerwa, ndetse bikita no ku kubungabunga ibidukikije byacu.”

Uwase Alice, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), yavuze ko iki cyumweru kigamije gutanga umusaruro ufatika mu guhererekanya ubumenyi, ubufatanye bushya, koroshya ishoramari, no gushaka ibisubizo bifatika.

Yavuze ko mu gihe Isi yirukanka mu ikoranabuhanga, u Rwanda ari igihugu gifite amabuye y’agaciro yizewe, kandi acukurwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Twashoye Imari mu bushobozi bwo gushongesha no gutunganya amabuye y’agaciro bwafasha u Rwanda, Akarere n’amasoko mpuzamahanga hagendewe ku mabwiriza y’ubuziranenge mpuzamahanga agenga uruhererekane rw’ibiribwa.”

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’Igihugu binyuze mu kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro yo mu bwoko butatu bwa 3T (tin, tungsten, and tantalum) ndetse na zahabu.

Uru rwego rwashyizwemo imbaraga mu kurushaho kurugeza ku rwego rugezweho binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga, kwimakaza ubunyamwuga ndetse no kongerera agaciro amabuye imbere mu gihugu.

Amabuye aboneka ku bwinshi mu Rwanda ni Gasegereti, Wolfram, Coltan na zahabu, ariko hari andi mabuye y’agaciro na za kariyeri butandukanye byifashishwa mu nganda.

Uru rwego rwagiye rwiyongera ku ruhare rwinjiza mu bukungu, aho ayoherejwe mu mahanga mu mwaka wa 2024 yinjije miliyari 1.75 z’amadolari ya Amerika, avuye kuri miliyoni 373 z’amadolari ya Amerika.

Kuri ubu u Rwanda rwihaye intego yo kongera amadovize yinjizwa n’amabuye y’agaciro akagera kuri nibura miliyari 2.17 z’amadolari ya Amerika bitarenze mu mwaka wa 2029, bikazagerwaho binyuze mu kurushaho kwinjiza abashoramari mpuzamahanga muri uru rwego aho bazana n’udushya dutandukanye twongera umusaruro.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagarutse ku mahirwe aturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo aganisha ku iterambere, guhanga ibishya no kuzamura ubukungu busangiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa