skol
fortebet

Ubukerarugendo abantu bagenda mu kirere bwitezweho kongera ubukungu

Yanditswe: Sunday 20, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ruravuga ko serivisi nshya yo gutembereza ba mukerarugendo hakoreshejwe Hot air Ballon mu kirere cya Pariki y’Igihugu y’Akagera izazamura umubare w’abasura iyi pariki. Ibi bikazatuma amafaranga iyi pariki yinjiza na yo yiyongera.
Gutembera muri Pariki y’Ihihugu y’Akagera hakoreshejwe ubu buryo bwa Hot air Ballon n’indi serivisi yiyongereye mu zari zisanzwe. Izi hot air ballon ni uburyo abantu bicara mu kintu kimeze nk’igitebo umwuka uri mu (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ruravuga ko serivisi nshya yo gutembereza ba mukerarugendo hakoreshejwe Hot air Ballon mu kirere cya Pariki y’Igihugu y’Akagera izazamura umubare w’abasura iyi pariki. Ibi bikazatuma amafaranga iyi pariki yinjiza na yo yiyongera.

Gutembera muri Pariki y’Ihihugu y’Akagera hakoreshejwe ubu buryo bwa Hot air Ballon n’indi serivisi yiyongereye mu zari zisanzwe. Izi hot air ballon ni uburyo abantu bicara mu kintu kimeze nk’igitebo umwuka uri mu kimeze nk’umupira munini wa basket ukazamura abantu bakagenda mu kirere ariko bitegereza ibyiza nyaburanga.

Ndahiriwe Ladislas umuyobozi w’iyi pariki avuga ko ubu buryo bwitezweho guteza imbere ubukerarugendo buhakorerwa.

Izi ballon zigiye kujya zifasha ba mukerarugendo ni 2 imwe ifite ibushobozi bwo kuzamura abantu mu kirere 6 indi ni 4. Ubu buryo bw’ubukerarugendo buzajya bukorwa mu masaha ya mu gitondo izuba rirasa aho ba mukerarugendo bazajya bamara isaha imwe abari mu kirere.

Ni uburyo bumenyerewe cyane mu gihugu cya Turikiya. Umuyobozi wa kompanyi ya Royal Ballon Rwanda ikomoka muri Turikiya yazanye hot air ballon mu Rwanda Atilla Turkmen avuga ko u Rwanda ari amahitamo meza mu gushoramo imari mu rwego rw’ubukerarugendo.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB Kageruka Ariella avuga ko iyi serivisi nshya itangijwe izagira uruhare mu kuzanzamura urwego rw’ubukerarugendo rwazahajwe n’icyorezo cya Covid19.

Inyungu ziva mu bukerarugendo zigera no mu ngeri zitandukanye z’abaturage bakora ibikorwa bitandukanye by’umwihariko abaturiye Pariki y’Igihugu y’Akagera nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco abivuga.

Kuri ngo bakoreshe ubu buryo bushya bwo gusura pariki, ba mukerarugendo b’abanyamahanga bishyura amadorari 400 ba mukerarugendo b’abanyamahanga baba mu Rwanda bazajya bishyura amadorari 350 mu gihe ba mukerarugendo b’Abanyarwanda bazajya bishyura amadorari 250 ku muntu umwe ni ukuvuga agera ku bihumbi 250 Frw.

RDB ivuga ko abasura Pariki y’Igihugu y’Akagera biyongereyeho 31% bituma inyungu na zo ziyongera ku kigero cya 51%. Ivuga kandi ko urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda ruzamuka ku kigero 10% buri mwaka aho nko mu mwaka wa 2019 rwinjije miriyoni 500 z’amadorari ni ukuvuga asaga miriyari 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa