skol
fortebet

Ubuso bungana na Hegitari 134 bugiye guhingwamo urumogi mu Rwanda

Yanditswe: Monday 21, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bwatangarije itangazamakuru ko Leta y’u Rwanda yamaze kugena ubuso bwihariye bungana na hegitari 134 buzahingwaho urumogi ndetse iyo site yatangiye gutegurwa mu buryo bujyanye n’ubuhinzi bwizewe bw’icyo gihingwa.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, RDB ivuga ko hamaze kuboneka umubare munini w’ibigo byagaragaje ko bishaka guhinga urumogi mu Rwanda, kurutunganya no kurwohereza mu mahanga.
Iryo tangazo rigira riti: “RDB imaze iminsi ikorana (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bwatangarije itangazamakuru ko Leta y’u Rwanda yamaze kugena ubuso bwihariye bungana na hegitari 134 buzahingwaho urumogi ndetse iyo site yatangiye gutegurwa mu buryo bujyanye n’ubuhinzi bwizewe bw’icyo gihingwa.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, RDB ivuga ko hamaze kuboneka umubare munini w’ibigo byagaragaje ko bishaka guhinga urumogi mu Rwanda, kurutunganya no kurwohereza mu mahanga.

Iryo tangazo rigira riti: “RDB imaze iminsi ikorana n’abafatanyabikorwa mu gusuzuma ubusabe bwakiriwe. Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikarishye zo guhitamo ibigo bifite ubunararibonye bwizewe mu guhinga urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi. Urugendo rwo kubatoranya runyura mu nzego zitandukanye. Kugeza ubu ibigo bitanu ni byo bigeze ku ntambwe ishimishije itanga icyizere cyo gutoranywa.”

Kugeza ubu nta cyangombwa kirahabwa umuntu uwo ari we wese cyangwa ikigo cyemerewe guhinga no gucuruza urumogi mu Rwanda, cyane ko umuntu uzahabwa icyangombwa ari uzaba amaze kuzuza ibyangombwa byose bikenewe birimo kubahiriza ibisabwa mu mutekano w’ahahingwa urumogi ndetse n’ibikorwa remezo biri mu murima warwo.

Mu Ukwakira 2020 nibwo Inama y’abaminisitiri yemeje ibyerekeye "ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi" birimo igihingwa cy’urumogi.

U Rwanda rwabaye igihugu gishya muri bicye bya Africa birimo Africa y’epfo, Malawi, Zambia, Zimbabwe na Lesotho,byemeye guhinga no kugurisha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.

Ibihugu bikeya cyane ku isi, birimo Africa y’epfo, byemereye abaturage babyo gufata urumogi mu buryo bwose nko kwiruhura no kwinezeza.

Ibindi bitari byinshi byemera kurukoresha ku mpamvu z’ubuvuzi gusa.

Mu Rwanda, urumogi rusanzwe ruri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bitemewe mu gihugu.Kubitwara, kubicuruza no kubikoresha bihanwa n’amategeko.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi, mu mwaka ushize yabwiye itangazamakuru ko umutekanano uzajya ukazwa cyane mu gihe cyo gusarura.

Yagize ati: “Nuramuka ubonye icyangombwa cyo guhinga iki gihingwa cyifashishwa mu buvuzi, uzasabwa kuba ufite gahunda ihamye y’umutekano igomba kwemezwa n’inzego z’umutekano zibifitiye ububasha, kandi iyo gahunda yo gucunga umutekano igomba gushyirwa mu bikorwa nk’uko yateguwe.”

RDB ivuga ko aho ruzahingwa hagomba gutegurwa byimbitse kandi hagashyirwa ikoranabuhanga ryo gucunga umutekano nka za CCTV camera, iminara y’abarinzi, amatara yo mu tuyira two mu murima no mu nkengero ndetse n’abarinzi babihuguriwe.

Ubutumwa bw’iki Kigo, bugaragaza ko kompanyi nyinshi zagaragaje ubushake bwo guhinga urumogi, kurutunganya no kurujyana hanze.

Ubu butumwa bukomeza bugaragaza RDB yakomeje gukorana n’abafatanyabikorwa ba Leta mu kwakira ubwo busabe ariko ko Guverinoma y’u Rwanda yagerageje gutoranya ibiko bifite ubushobozi bwo guhinga urumogi rwo gutunganyamo imiti.

RDB igira iyi “Inyigo yakozwe mu byiciro bitandukanye. Kugeza ubu Kompanyi eshanu ni zo zigeze ku rwego rushimishije.”

Gusa kugeza ubu nta kigo mu Rwanda kirahabwa icyangombwa cyo guhinda, gutunganya cyangwa kohereza urumogi kuko RDB itaragira icyo yemerera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa