skol

Ubwiteganyirize muri Ejo Heza bwageze kuri miliyari 87 Frw

Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025

featured-image

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri gahunda ya Ejo Heza, Kayumba Bernard, yavuze ko Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ishimishije mu kwiteganyiriza kuko bamaze kwiteganyiriza arenga miliyari 87 Frw mu myaka irindwi ishize gahunda ya Ejo Heza itangijwe.

Yabitangarije mu Karere ka Karongi ku wa 1 Ukuboza 2025, mu gikorwa cyo gushishikariza abamotari bo muri aka karere gukoresha uburyo bwa “Iremere na Ejo Heza” bwo guha gahunda telefone, amafaranga y’ubwizigamire bwa Ejo Heza akajya yikura kuri Mobile Money bigendanye n’uko umunyamuryango wa Ejo Heza yabihisemo.

Ejo Heza ni gahunda ya Leta, yatangijwe mu 2017, igamije gufasha Abanyarwanda bose kwizigamira by’igihe kirekire kugira ngo bazabone bose pensiyo. Iyi gahunda yatangijwe nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’Abanyarwanda basaza bakennye kuko pensiyo yafataga abanyamushahara gusa.

Ufitamahoro Chantal winjiye muri Ejo Heza mu 2021 agitangira umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto yavuze ko yizigamira buri kwezi ndetse ko amaze kwizigamira agera ku bihumbi 72 Frw.

Ati: "Impamvu ninjiye muri Ejo Heza ni uko badusobanuriye ko ari ubwizigame umuntu atanga bukazamugoboka. Akazi nkora gashobora kuzarangira cyangwa ngahuriramo n’impanuka, simbashe ariko mugihe naba narizigamiye sinabura ikindi nkora, nibyo byatumye ntangira kwizigamira muri Ejo Heza."

Igitangaza Patience utwara moto mu Karere ka Karongi yavuze ko yatangiye kwizigamira muri Ejo Heza mu 2024.

Ati: "Uyu munsi nizigamiye, n’ejo nzizigamira nk’uko bisanzwe nahisemo kwizigamira muri Ejo Heza kugira ngo ntazaba umutwaro ku gihugu no ku muryango wanjye. Nashishikariza n’abandi kwizigamira kuko ntibigoye, uzigama bitewe n’ayo ufite."

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri Ejo Heza, Kayumba Bernard, yavuze ko kugeza ubu mu gihugu hose abiyandikishije muri Ejo Heza bagera kuri miliyoni 4,6 abizigamira baka bageze kuri miliyoni 4.

Ati: “Abanyamuryango ba Ejo Heza bamaze kwizigamira hafi miliyari 60 Frw z’imisanzu yabo, washyiraho inyungu na rwa ruhare rwa Leta, ugasanga bagize miliyari zisaga 87 Frw.”

Kayumba avuga ko mu rwego rwo korohereza abanyamuryango ba Ejo Heza kwizigamira bitabagoye batekereje uburyo bwa Iremere na Ejo Heza aho, umunyamuryango wa Ejo Heza, akanda *182*5*3#, agahitamo umubare w’amafaranga ashaka kujya yizigama, ayo mafaranga akajya yikura kuri mobile money bitewe n’uko yabihisemo. Ashobora guhitamo rimwe ku munsi, rimwe cyumweru cyangwa rimwe mu kwezi.

Kayumba Bernard yashishikarije abamotari kwizigamira bakoresheje gahunda ya Iremere na Ejo Heza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa