skol
fortebet

Ukuzamuka gutunguranye kw’ikiguzi cy’amabuye ya Wolfram

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2017

Sponsored Ad

Isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro guhera mu cyumweru gishize riragaragaza ukuzamuka gutunguranye kw’ikiguzi cy’amabuye y’agaciro ya Tungsten aya kandi akaba ari amabuye y’agaciro aza ku mwanya wa mbere muyo u Rwanda rwohereza kuri iri soko.
Ubuyobozi bukuru bw’ihuriro bwihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda bwatangaje ko iyi ari inkuru nziza ku Rwanda muri rusange kuko iki ari ikimenyetso kiza ukurikije amafaranga aba yarashowe muri uru rwego.
Amwe mu mabuye y’agaciro u Rwanda (...)

Amwe mu mabuye y’agaciro u Rwanda rwohereza hanze arimo Ubutare buzwi nka Tin, amabuye ya Coltan, ndetse na Tungsten izwi nka Wolfram

Hakurikijwe raporo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikiguzi cy’aya mabuye cyavuye ku madorali 310 kigera kuri 345 kuri metric tone imwe mu cyumweru gishize ; mugihe mu mezi make ashize metric tone imwe y’aya mabuye yagurwaga amadorali 200 gusa.

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda bukaba kandi butangaza ko hari abashoramari bakomoka mu mahanga bari baratakarije ikizere uru rwego ariko nyuma y’iri zamuka ry’igiciro cy’aya mabuye aba bashoramari bakaba bifuza kugaruka muri uru rwego hano mu Rwanda.

Guhera mu mezi make ashize, amabuye ya Cobalt na Wolfram niyo mabuye ari kuzamurirwa ibiciro n’abaguzi bayo kw’isoko mpuza mahanga bitewe n’uko akenewe cyane, aba baguzi bakaba batizeye ko bakomeza kuyabona kugipimo cyifuzwa kuko akenewe cyane.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa