skol
fortebet

Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko

Yanditswe: Friday 06, Oct 2017

Sponsored Ad

Polisi irimo gukora iperereza ku ikoreshwa nabi ry’ububasha mu gusoresha aho abakozi bamwe bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bakoranye na bamwe mu bashaka kuyinyereza.
Mu kiganiro yatanze, umuyobozi w’ishami rya Polisi rirwanya magendu(RPU), SSP Alphonse Busingye, iperereza ryavumbuye iyi mikorere mibi ndetse hakaba hanakekwamo ruswa.
Yagize ati:” Haje umuntu aturegera ko yishyujwe imisoro y’ikirenga ku modoka ye igihe yashakaga kuyigurisha; avuga ko mu gihe cyo guhinduranya (...)

Sponsored Ad

Polisi irimo gukora iperereza ku ikoreshwa nabi ry’ububasha mu gusoresha aho abakozi bamwe bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bakoranye na bamwe mu bashaka kuyinyereza.

Mu kiganiro yatanze, umuyobozi w’ishami rya Polisi rirwanya magendu(RPU), SSP Alphonse Busingye, iperereza ryavumbuye iyi mikorere mibi ndetse hakaba hanakekwamo ruswa.

Yagize ati:” Haje umuntu aturegera ko yishyujwe imisoro y’ikirenga ku modoka ye igihe yashakaga kuyigurisha; avuga ko mu gihe cyo guhinduranya na banyir’imodoka, yifashishije umukomisiyoneri ngo abikurikirane.”

Uyu mukomisiyoneri witwa Ntarundenga André yemeye kubikurikirana ariko nyuma aza kugaruka avuga ko ya modoka ifite ibirarane by’imisoro bigera ku 320,000 ariko amubwirako yamuha 250,000 akamukuriramo ibyo birarane.

Byahise bituma nyir’imodoka agira amakenga kubera ubwinshi bw’ibirarane yari abwiwe, nibwo yihutiye kubimenyesha Polisi ikurikirana iki kibazo.

Ntarundanga ngo yagombaga kugabana ariya mafaranga n’uwitwa Uwayezu Eugenie, umukozi mu misoro ari nawe wagombaga gukora iryo hinduranya ku muguzi na nyir’imodoka.

Aha bikaba bivugwa ko uyu Uwayezu, ku bufatanye na bamwe mu bakozi bakorana bo mu ishami ry’ikoranabuhanga, baba mu gihe runaka barahanaguye imisoro kuri ya modoka Toyota carina RAB 406F kugirango imashini itange icyangombwa cyayo(carte jaune) idafite ibyo ibazwa kandi yanditse kuri nyirayo mushya; ari nako byagenze kuko iyo karita yabonetse ariko nyuma y’igihe runaka ya misoro bayisubizaho hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Aha SSP Busingye yagize ati:” Bikoze ku buryo carte jaune nshya idashobora gusohoka iyo modoka icyanditseho ibirarane by’imisoro, bigaragara ko hari umuntu wabanje kuyihanaguraho imisoro kugirango ikarita nshya isohoke, nyuma akongera akayisubizaho; bivuze ko amafaranga yishyuwe n’uwashaka kugurisha nayo yanyerejwe.”

Yongeyeho ati:” turimo gukurikirana iki kibazo ndetse tunareba niba hari ibindi nkacyo byaba byarakozwe cyangwa bikorwa kuko ubu iperereza ryerekana ko iyi modoka yari ifite ibirarane by’amafaranga 97,000 aho kuba 320,000.”

SSP Busingye yaburiye uwo ari we wese uzagerageza kunyereza imisoro n’ibijyanye nabyo byose ko azakurikiranwa ko kandi ingaruka zo kunyereza imisoro ziri ku kigero cyo hejuru.

Avuga kuri iki kibazo, Komiseri wungirije mu ishami rishinzwe abasoreshwa, Drocella Mukashyaka yagiriye inama abasoreshwa kwirinda gukoresha ba komisiyoneri mu gushaka impapuro z’imisoro keretse babiherewe uburenganzira.

Yagize ati:” Twahuye n’ibibazo nk’ibi, ariko iki cyo nticyari gisanzwe kandi cyahise gikurikiranwa byihuse ku bufatanye na Polisi biciye muri RPU; tukaba rero tunakangurira buri wese ko yajya agenzura ko impapuro ze zuzuye, nta serivisi itangwa idafite impapuro ziyiherekeza cyangwa ikigaragaza ko wishyuye mu buryo bwemewe.”

Biciye mu ishami rya RPU, hagarujwe amamiliyari y’imisoro yagombaga kunyererezwa mu bikorwa nk’ibi.

Uwayezu akaba akurikiranyweho kugira uruhare mu inyerezwa ry’imisoro, icyaha gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri n’ihazabu ingana n’ibyanyerejwe nk’uko ingingo ya 369 mu gitabo cy’amategeko ahana ibiteganya.

Ingingo ya 643 ivuga ku ihanwa ry’ isonera ritemewe n’amategeko, ivuga ko Umukozi uwo ari we wese, ku mpamvu iyo ari yo yose, mu gihe nta mategeko abimwemerera, usonera ku buryo ubwo ari bwo bwose, imisoro, amahoro, amahazabu,amafarangay‟ubwishingire n’andi mafaranga ategetswe cyangwa utanga, ku buntu cyangwa ku gaciro kadakwiye, umutungo wa Leta cyangwa w’ikindi kigo icyo aricyo cyose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye

inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuicumi(10)z’agacirok’ibyasonewe,

ibyatanzwe ku buntu cyangwa ku gaciro kadakwiye cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa