skol
fortebet

Umunyarwanda w’ imyaka 19 yakoze progaramu yifashishwa n’ abacuruzi b’ amata

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2017

Sponsored Ad

Mugiraneza Abdullah wo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi, amaze guca uburiganya n’urwikerwe rwarangwaga hagati y’aborozi, abacunda batwara amata n’amakusanyirizo ; abakorera uburyo bahanahana amakuru binyuze mu ikoranabuhanga.
Uyu musore w’imyaka 19 ntiyize mu mashuri ahambaye kuko yize amwe bita nayini, kuri GS Kirwa mu murenge wa Rutare, nyuma aza gukomereza i Save muri St Kizito mu ishami rya Computer Electronics rijyanye no gukanika ibyuma bikoresha amashanyarazi (radio, frigo, (...)

Sponsored Ad

Mugiraneza Abdullah wo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi, amaze guca uburiganya n’urwikerwe rwarangwaga hagati y’aborozi, abacunda batwara amata n’amakusanyirizo ; abakorera uburyo bahanahana amakuru binyuze mu ikoranabuhanga.

Uyu musore w’imyaka 19 ntiyize mu mashuri ahambaye kuko yize amwe bita nayini, kuri GS Kirwa mu murenge wa Rutare, nyuma aza gukomereza i Save muri St Kizito mu ishami rya Computer Electronics rijyanye no gukanika ibyuma bikoresha amashanyarazi (radio, frigo, mudasobwa, amapasi, micro-onde, …) bitajyanye no gukora porogaramu za mudasobwa.

Nyamara ngo kubera gukunda gushakisha kuri interinet, yabashije gukora iyi gahunda ubusanzwe yigwa n’abo muri Computer Sciences/Informatique.

Porogaramu yaciye uburiganya n’urwikekwe mu bucuruzi bw’amata

Mugiraneza uvuka mu rugo rw’aborozi, ngo yitegereje amakimbirane ya hato na hato hagati y’abacuruza amata, ashaka umuti urambye wayo.

Ubusanzwe ngo hari ikibazo cy’amata ava ku mworozi agashyikirizwa abayatwara ku magare bitwa ‘Abacunda’,nabo bakayageza ku ikusanyirizo MCC (Milk Collection Centre). Ibi ngo ni nako byagendaga ku mafaranga, MCC yahaga amafaranga abacunda ngo bayageze ku borozi babahaye amata,kuko amakusanyirizo ari kure y’aborozi, kandi bose batabona umwanya wo kujyana umukamo wabo ku ikusanyirizo, kuko benshi aba ari muke.

Amakimbirane yavukaga umworozi abonye amafarnga make agereranije n’amata yohereje, maze umucunda akamubwira ko « amata yapfuye cyangwa yabogotse ».

Mugwaneza agira ati, « nahoraga nitegereza uburyo papa ahora yitotomba, mfata umwanzuro wo gushaka umuti. Nabonaga hatarimo ikoranabuhanga, nta mucyo kandi rimwe na rimwe baribwaga ».

Porogaramu MCC Management yayikoze mu gihe cy’amezi abiri, ubundi itangira gukoreshwa ku ikusanyirizo rya Rutare aho avuka, aborozi barayishimira.

Ati, « ubu nta rwikekwe byose binyura mu mucyo, kuko amata yakiriwe, umworozi ahita ahabwa ubutumwa kuri telefoni, akamenya niba hari ayapfuye cyangwa yabogotse, akanamenya amafaranga azishyurwa ».

Anavuga ko umworozi utanyuzwe yohereza ubutumwa asobanuza bakamusubiza, cyangwa akaza kubivugana n’umucunda aje gutwara andi mata.

Ubu Gicumbi yose irakoresha MCC Management

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Muhizi Jules Aimable, ngo iyi porogaramu igomba kugera mu makusanyirizo arenga icumi mu karere ka Gicumbi.

Muhizi ati, « uriya mwana yize amashuri yisumbuye gusa, kandi si biriya yize. Yarangije icyiciro cya mbere mu mashuri ya gahunda y’uburezi y’imyaka 9 na 12 y’ibanze, i Kirwa muri Rutare. Nyuma yiga i Save mu bisa n’ubukanishi (Electronic),aje akora iyi porogaramu. Ubu nibwo yitegura kujya muri Kaminuza i Tumba. Twabonye ari nziza dusaba n’andi makusanyirizo kuyikoresha ».

Umwe mu borozi bakorana na IAKIB, Karuhije Karoli, yari aherutse gutangariza Bwiza dukesha iyi nkuru ko abacunda babarembeje , bavuga ko amata yapfuye.

Ati, « uyamuha ari mazima, nimugoroba akakubwira ko basanze apfuye, kandi atanayagaruye. Nyuma y’iyi gahunda, n’ayapfuye umusaba kuyagarura, kuko iyo yakiriwe uhita ubona ubutumwa muri telefoni ».

Mugwaneza we avuga ko amakusanyirizo arindwi ari mu gice cy’ubuganza yose amaze kuyikoresha,mu mirenge ya Rutare, Muko, Rwamiko, Giti, Bukure na Nyamiyaga.

Anavuga ko Koperative IAKIB ikorera mu mirenge 19, ifite icyicaro mu murenge wa Kageyo, ifitemo amakusanyirizo 6 yose ari muri gahunda yo gukoresha MCC Management. Gusa ngo haracyari aborozi badafite telefoni, bityo ngo IAKIB ikaba iteganya kuzibagurira, ubundi bakajya banazishyurirwaho bitabafashe umwanya.

Mugiraneza Abdullah, avuga ko yamaze ukwezi kose azindukira I Byumba(avuye iwabo i Rutare, mu birometero 30, aho yafataga moto y’ibihumbi bine kugenda no kugaruka), akahirirwa ashakisha kuri internet. Yamaragaho amasaha umunani, yishyura amafaranga 300 buri saha.

Ngo yanyuze mu ndimi nka PHP, J.Query, na CSS(Cascading Style Sheet), byose araremekanya akoramo porogaramu yuzuye.

Gusa ngo aramara impungenge urubyiruko rwitinya ko ikoranabuhanga rishoboka, kandi rifite akamaro. Arahamagarira ba rwiyemezamirimo mu nzego zinyuranye gukoresha ikoranabuhanga kuko ridahenze kandi ryoroshye, bakanamenya ko mu Rwanda hari abaribagezaho, maze bikoroshya akazi, binimakaza gukorera mu mucyo.

Mu karere ka Gicumbi ku gihe cy’imvura haboneka litiro zisaga ibihumbi 70 ku munsi, bakaba bafite gahunda yo kubaka uruganda ruyatunganya ku buryo yajya anoherezwa hanze y’igihugu,nk’uko na Guverineri mushya w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV abyizeza abatuye iyi ntara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa