Umushinga wa Green Gicumbi uri kugana ku musozo usigiye iki Abaturage?
Yanditswe: Tuesday 03, Jun 2025
U Rwanda rukomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Akarere ka Gicumbi kagaragaye nk’urugero rudasanzwe mu kwihanganira izo ngaruka.
Aka karere kahoze mu dufite ibibazo bikomeye byatewe n’ihindagurika ry’ikirere—aho hangirikaga hegitari zirenga 150 z’icyayi mu gishanga cya Murindi, ubuhinzi bugahura n’ibihombo bikomeye.
Ubu turavuga Impinduka, kubera umushinga wa Green Gicumbi watumye Akarere ka Gicumbi kabasha guhangana n’ibyo bibazo ndetse no gushaka ibisubizo birambye.
Uyu mushinga umaze imyaka itanu, ugiye kurangira warahaye abaturage icyizere n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byugarije ibidukikije mu rwego mpuzamahanga, ariko bikabonerwa ibisubizo birambye.
Ni inkuru nziza, ariko ikwiye no gutaha mu tundi turere natwo twazahajwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. None, ikizere Green Gicumbi itanga mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga n’ikihe?
Ubuhamya bw’abayobozi: Aho Gicumbi yavuye n’aho igeze
Eng.Jean Marie Vianey Kagenza, umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, yagaragarije abanyamakuru ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 12 rwugarijwe n’ibiza birimo imvura nyinshi idasanzwe, byatumye ubuhinzi bugabanuka cyane.
Ati:“Guhera muri 2012, hegitari 150 z’icyayi zangijwe n’ibiza mu gishanga cya Murindi. Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018, Gicumbi yaje ku mwanya wa kabiri mu turere twibasiwe cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”
Nyamara kuri ubu, ibintu byarahindutse. Meya w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, yashimangiye ko iterambere ryabonetse
Ati:“Muri iyi minsi ya vuba, nta muntu urapfa kubera ibiza bikomoka ku imvura idasanzwe , nta n’inzu yasenyutse cyangwa imyaka yangiritse, nk’uko byabaga mbere y’uyu mushinga.”
Gicumbi ni urugero rw’aho guhangana n’ingaruka z’i mihindagurikire y’ikirere byashobotse
Meya Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko abashyitsi baturuka hirya no hino baje kwigira ku mushinga wa Green Gicumbi.
Ati:“Twakira abanyamahanga baza kwigira kuri uyu mushinga, kandi iyo ugeze aho wakorewe ubona byinshi.”
Kagenza nawe yashimangiye ibi, agira ati “Twabonye amasomo menshi yafashije Leta binyuze muri Minisiteri y’Ibidukikije gutangiza indi mishinga myinshi. Uyu mwaka, twakiriye abashyitsi baturuka muri Nigeria, Côte d’Ivoire, Malawi, Kenya, Uganda na Tanzania—bose baje kwigira kuri uyu mushinga. Ariko natwe twize byinshi ku bandi.”
Meya Nzabonimpa yifuza ko umushinga waguka ukagera no mu yindi mirenge itarawugezwaho. Ati:
“Ndifuza ko uyu mushinga wakwirakwizwa mu yindi mirenge 12 isigaye kuko wakorewe gusa mu mirenge 9. Kandi n’ibindi bice nk’Akarere ka Gakenke nabyo byawungukiramo.”
Yongeyeho ko uyu mushinga wazamuye umusaruro:
“Umusaruro w’ibigori wiyongereyeho 20%, ibishyimbo 28%, naho ibirayi byiyongeraho 23%.”
Amakuru avuga ko umushinga wa Green Gicumbi ugeze ku kigero cya 98%, bivuze ko uri kgera ku musozo nk’uko Abawuhagarariye nabo babyemeza. Gusa, nk’Ikinyamakuru Umuryango.rw, dufite umukoro wo gusubiza bimwe mu bibazo bikibazwa birimo:
Uyu mushinga uzashobora kugera mu yindi mirenge no mu tundi turere?
Abaturage bawungukiyemo bavuga iki?
Ibi byagezweho bizaramba nta bundi bufasha,cyangwa byarateganijwe ?
Ese Green Gicumbi izagira uruhare mu guhindura politiki y’igihugu ndetse n’iy’umugabane wa Afurika mu guhangana n’ibiza?
Isi ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’imihindagurikire y’ikirere, inkuru nk’iya Green Gicumbi si iyo gusomwa gusa,ahubwo ni ugucengere ibyo ibumbatiye ngo bigufashe kugira uruhare rutaziguye mu guhangana n’ingaruka z’ibiza bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere.





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *