Umushinga wo kubaka isoko rigezweho ry’imbuto n’imboga uzatwara miliyari 77,2 Frw
Yanditswe: Thursday 22, Jan 2026
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Bizimana Claude, yatangaje ko umushinga wo kubaka isoko rigezweho ry’imbuto n’imboga mu Mujyi wa Kigali uzatwara arenga miliyoni 53,4$ ni ukuvuga aranga miliyari 77,2 Frw.
Uyu muyobozi yasobanuye ko iryo soko rizubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, ku buso bungana na hegitare 10,8 kandi ko gutanga ingurane byarangiye ku rwego rwa 99%.
Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore kuri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.
Muri iyo raporo harimo ibibazo byagaragajwe NAEB yagombaga gutangaho umucyo no kumenya icyo iri kubikoraho.
Bizimana yasobanuye ko iri soko rigezweho ‘Kigali Wholesale Market for Fresh Produce (KWMFP) ari igikorwaremezo kizafasha mu kugira ibiribwa bifite ubuziranenge, koroshya uburyo bwo kubungabunga umusaruro, ubwikorezi bw’ibikomoka ku mbuto n’imboga n’ibindi.
Gahunda yo kuryubaka iri mu byiciro bibiri aho icyiciro kibanza kizaba kigizwe no kubaka mu gihe igice cya kabiri kizaba kigizwe no kongerera agaciro imbuto n’imboga.
Muri rusange umushinga wose uzatwara miliyoni 53,4$ bingana na miliyari 77,2 Frw.
Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzatanga 50%, akazava ku nguzanyo yafashwe mu kigega cya OPEC mu gihe andi azatangwa n’Abaholandi nk’inkunga.
Ati “Twakoze inyigo nshya ku buryo kubaka bizatwara miliyoni 47,5 z’Amayero[miliyoni 53,4$]. 50% Leta y’u Rwanda yemeye kuzayatanga binyuze mu nguzanyo twafashe mu kigega cya OPEC mu gihe andi 50% azatangwa n’Abaholandi nk’inkunga.”
Yakomeje ati “Kuri ubu amatsinda yombi yaba iya OPEC n’Abaholandi bazaza hano mu kwezi kwa kabiri kugira ngo tube twasinya amasezerano hanyuma kubaka na byo bitangire.”
Bizimana yeretse Abadepite ko hari ikibazo cyo kubona uburyo bwiza bwo gucuruza imbuto n’imboga mu Mujyi wa Kigali, mu buryo bufite isuku, ibibazo by’ibiciro n’uburyo bwo kubicuruza budateguwe neza.
Kuri ubu nibura 86% by’imboga n’imbuto bicuruzwa muri Kigali binyura mu isoko rya Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana rifatwa nk’iridakwiye bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu haba ku bijyanye no kumenya ingano y’ibikenerwa ndetse n’isuku ikemangwa.
Yakomeje ati "Iyo turebye kwa Mutangana, Nyabugogo ntabwo hari ku rwego rujyanye n’aho igihugu kigeze mu rwego rw’umutekano w’ibiribwa. Uwo mushinga ngira ngo uzafasha rwose."
Ibyo kandi bituma hatabaho uburyo bunoze bwo kugira amakuru ku biciro, ibintu bihombya abahinzi b’imbuto n’imboga.
Binagira uruhare mu gutuma umusaruro wangirika wiyongera, aho bigera kuri 40% ku mwaka by’umusaruro w’ibikomoka ku mbuto n’imboga.
Ikindi kandi ni uko bijyanye no kuba ubuziranenge bwabyo bukemangwa bituma ibyoherezwa mu mahanga bitazamuka uko bikwiye ndetse n’amahoteli akomeye na restaurant zikabura aho zihahira hajyanye n’urwego rwazo.
NAEB ishimangira ko isoko rigezweho rizafasha abacuruzi bo mu gihugu no mu karere gucuruza ibicuruzwa byujuje ubuziranenge bigenewe isoko ryo mu gihugu n’iryoherezwa mu mahanga.
Hari kandi kunoza uburyo bwo kugena ibiciro mu mucyo bizahuza abahinzi bato n’amasoko yo mu Mujyi wa Kigali binyuze muri sisiteme yo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga.
Hari kandi uburyo bwo kubona ububiko bugezweho n’uburyo buhanitse bwo gutwara no gukusanya ibicuruzwa, hifashishijwe uburyo bwo gupfunyika bugamije kubungabunga ubuziranenge bwabyo.
Rizanafasha kandi gushyiraho amahirwe mashya mu nganda no mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga binyuze mu gutunganya ibicuruzwa mu nganda no guteza imbere ubukungu bushingiye ku byoherezwa hanze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *