skol
fortebet

Umuyobozi mushya wa WASAC ngo nta gitutu yotswa no kuba uwo yasimbuye afunze

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi Mushya wa WASAC, Aimé Muzola yatangaje ko amakosa yakorewe muri iki kigo ndetse no kuba cyararanzwe n’ibibazo by’urudaca byatumye isura y’ikigo ihindana ariko ko yizeye impinduka mu minsi ya vuba.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 09 Nzeri mu nama nyungurana bitecyerezo yahurije hamwe abayobozi bato kugera ku muyobozi mukuru wa WASAC ndetse na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James wanze iki kigo guhora gisubira mu maso akunze kuvugwa cyane.
Minisitiri Musoni yanze bikomeye WASAC (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi Mushya wa WASAC, Aimé Muzola yatangaje ko amakosa yakorewe muri iki kigo ndetse no kuba cyararanzwe n’ibibazo by’urudaca byatumye isura y’ikigo ihindana ariko ko yizeye impinduka mu minsi ya vuba.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 09 Nzeri mu nama nyungurana bitecyerezo yahurije hamwe abayobozi bato kugera ku muyobozi mukuru wa WASAC ndetse na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James wanze iki kigo guhora gisubira mu maso akunze kuvugwa cyane.

Minisitiri Musoni yanze bikomeye WASAC isubiramo amakosa./Photo:Umuseke

Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu muyobozi yavuze ko ibibazo byose baturutse ku micungire mibi y’umutungo wa WASAC n’abakozi bayo. Ati “…Byatumye na serivisi zagombaga gutangwa zidatangwa neza.”

Uyu muyobozi mushya wa WASAC wagarutse kuri raporo zagaragaza imikorere itanoze yari iri muri iki kigo, avuga ko muri uyu mwiherero bahawe inama n’inzego zitandukanye zirimo police n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, zizatuma bikubita agashyi.

Yakomeje avuga ko nta kidasanzwe yakora ngo agaruze ibyahombejwe n’iyi mikorere mibi, aho yagize ati “Ku ruhande rwa WASAC ni ukongera iyo mikorere myiza mu bakozi no gutanga serivisi nziza, amakosa yabaye tukagira ingamba zo kuyakosora ariko abayakoze bakagira uburyo bayakurikiranwaho.”

Aimé Muzola avuga ko nta gitutu yotswa no kuba uwo asimbuye ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda aho akurikiranwaho gukora ibinyuranyije n’amategeko.Ati “Ikibazo cyamenyekanye ni byiza ko gishakirwa igisubizo ni na yo impamvu inzego zitadukanye zahuriye hano, ari WASAC, ari Minisiteri itureberera ndetse n’izo nzego z’umutekano n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta twari turi hano kugira twumve ibyabaye kandi ngo tubishakire umuti urambye.”

Ngo igikurikiye ni ugushyira mu bikorwa ibyo bimeranyijwe muri uyu mwiherero. Ati “…Uwo muti urambye twawumvikanyeho ku buryo ubu nta gitutu ahubwo ni ugushyiramo imbaraga nyinshi.”

Muzola avuga ko yinjiye muri WASAC amakosa yose yaramaze kumenyakana/Photo:Umuseke

Ku wa 04 Nzeri 2017 Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Sano James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) na Kamanzi Emmanuel wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu z’amashanyarazi (EDCL).

Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko aba bombi bafashwe ku itariki 2 z’uku kwezi.
Yavuze ko Sano akekwaho gutanga amasoko ya Leta mu buryo butubahirije amategeko no gukoresha nabi ibifitiye rubanda inyungu.

Yagize ati,"Iperereza rigaragaza ko isoko rimwe rya miliyoni 61 z’amafaranga y’u Rwanda ryahawe Cerrium advisory Ltd. Ryari iryo gutegura no gutanga ibizamini ku bakozi bashya ba WASAC. Irindi ryatanzwe hirengagijwe amategeko ni irya miliyoni 371 z’amafaranga y’u Rwanda ryo kugeza amazi ku batuye Umurenge wa Kayenzi, mu karere ka Kamonyi."

ACP Badege yavuze ko Kamanzi akekwaho kunyereza umutungo wa Leta, gutanga isoko rya Leta mu buryo butubahirije amategeko no gukoresha nabi ibifitiye rubanda inyungu.

Yasobanuye ibyaha akekwaho gukora agira ati,"Ukutubahiriza amategeko kwe kwateje Leta igihombo cy’ibihumbi 45 by’Amadolari ya Amerika; ni ukuvuga agera kuri miliyoni 37, 530,000 z’Amafaranga y’u Rwanda kubera igurwa ry’ibikoresho 10 bikoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi bizwi nka Defective Transformers bitujuje ubuziranenge; ndetse n’igihombo kingana n’ibihumbi 280 by’Amadolari ya Amerika; ni ukuvuga agera kuri miliyoni 233,520,000 z’Amafaranga y’u Rwanda cyaturutse ku igurwa ry’ibiti 400 by’amapiloni y’amashanyarazi bitujuje ibisabwa."

Yagize ati, "Ibyaha aba bombi bakekwaho bigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu n’abagituye. Ifungwa ryabo rigamije gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko ku bijyanye by’umwihariko n’ibyaha bafungiwe birimo gutanga amasoko ya Leta mu buryo butubahirije amategeko ."

Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bafatanyije na bo gukora ibyo byaha; kandi yongeraho ko niharamuka hagize abafatwa bazakorerwa dosiye, hanyuma zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’amafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano umuntu uhamwe n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 627 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • INAMA nagira umuyobozi mushya wa Wasac nukwikiza RUTAGUNGIRA Methode na Director commercial witwa LUCIEN.aAkanikiza ba Branch managers ba wasac mu turere dore ko bose ari ibisambo REG yarabanze kubera ruswa Wasac irabafata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa