skol

Zahabu u Rwanda rutunganya yageze kuri toni 2,5 ku kwezi

Yanditswe: Wednesday 03, Dec 2025

featured-image

Mu myaka 96 ishize ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro bitangiye mu Rwanda, uru rwego rumaze kugira uruhare rukomeye mu bukungu bwarwo. Ubu ruha akazi abarenga ibihumbi 92, rukiharira 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Mu mwaka ushize rwinjije miliyari miliyari 1,7$ avuye kuri miliyoni 373$ mu 2017.

Kuva kuri zahabu kugeza ku mabuye ya lithium ikomeje kuba imari ku isoko mpuzamahanga, u Rwanda rwashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo umutungo kamere warwo wungukire abarutunze.

Mu Rwanda hacukurwa amabuye ya wolfram, gasegereti na coltan atunganywamo ibyuma ya tungsten, tin na tantalum, ari hagati ya toni 8000-10000 buri mwaka, zahabu Sapphire Lithium n’andi ndetse ubushakashatsi burakomeje.

Uretse ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, u Rwanda rwashyize imbaraga no mu bikorwa byo kuyongerera agaciro rushyiraho inganda zibikora na zo zikomeje kongera umusaruro.

Harimo urwa Gasabo Gold Refinery, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 96 ku mwaka. Uyu ni umwaka wa gatandatu rukora iyi mirimo.

Umuyobozi warwo, Kayobotsi Bosco yabwiye IGIHE ko bagiye batera imbere muri iyi myaka ku buryo ubu bageze kuri 30% by’ubushobozi bw’uruganda, ibingana na toni 28,8.

Ati: “Twatangiye dutunganya ibilo nka 600 ku kwezi, ubu tugeze kuri toni 2,5 ku kwezi. Imibare yagiye ikura, twavuye ku bilo 600, ibilo 800, ibilo 1200, ibilo 1500 kugeza aho tugeze ubu.”

Uretse u Rwanda, Kayobotsi yavuze ko zahabu batunganya iva ku bihugu bya Afurika ariko bitarimo intambara. Ati: “Bifuza ko tubatunganyiriza zahabu. Ahantu RwandAir igera biroroshye kuzana na yo kuko u Rwanda rufite umutekano uhagije. Dufite ibihugu bitandatu bizana zahabu yabyo mu buryo buhoraho.”

Ni ibintu bifasha cyane, kuko nk’iyo ujyanye ku isoko amabuye adatunganyije uhomba inshuro nyinshi. Nka zahabu iba iri kumwe n’ifeza (Silver). Iyo idatunganyijwe babara zahabu gusa kandi ifeza na yo ubu ikilo kiri ku gaciro k’arenga 1800$ iyo yatunganyijwe. Iyo itatunganyijwe yitwa umwanda.

Zahabu itunganywa kugeza ku kigero cya 99,99%. Uyu munsi ikilo kigeze ku gaciro k’arenga ibihumbi 134$. Idatunganyije ushobora no kubona ku bihumbi 120$.

Kongera umusaruro byanjyanye no kongera abakozi. Ubu uru ruganda rufite abakozi 42 bahoraho bose bakaba ari Abanyarwanda.

Kayobotsi ati: “Mu mwaka ushize twari kuri 20% ubu tugeze kuri 30% mu mwaka utaha twihaye intego yo tuzagera kuri 50%. Ubwo byaba ari nka toni enye kuri kwezi.”

Gutunganya amabuye y’agaciro kandi bikomeje gutera imbere no ku ya gasegereti atunganywa n’uruganda rwa LuNa Smelter rutanganya gasegereti rufite ubushobozi bwo gushongesha toni 360 buri kwezi.

Uru ruganda rwatangiye mu 2018/19, rutunganya toni 100. Imibare uyu munsi yarazamutse kuko rugeze kuri toni zirenga 250 za tin ku kwezi.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa muri LuNa Smelter, Parfait Udakemwa yagize ati: “Umwaka utaha dufite gahunda yo kugera ku bushobozi bwo gutunganya tin ingana na toni 320 ku kwezi. Dutunganya ku kigero cya 99,95%. Ni nk’aho ari ku rwego rwa nyuma. Dutanga n’akazi kuko dufite abakozi 161.”

Gasegereti LuNa Smelter itunganya iva mu birombe byose byo mu Rwanda.
Muri LuNa Smelter imihigo iracyari yose, kuko mu myaka itanu iri imbere bafite intego yo kuzaba batunganya toni nka 600 ku kwezi, ibizajyana no kwagura uruganda, gushaka ibirombe n’ibindi.

U Rwanda rufite intego y’uko mu 2029 ruzaba rubarura umusaruro mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ungana na 2,2$. Gukusanya amabuye yose yacukuwe bikava kuri 40% bikagera kuri 80%.

Ibi bizajyana no gushakisha ibice birimo amabuye mashya. Muri Gicurasi 2025 u Rwanda rwamuritse uduce dushya twabonetsemo amabuye y’agaciro turi ku buso bwa hegitari 13.454 mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse no mu minsi iri imbere biteganyijwe ko hazatangwa utundi.

Zahabu u Rwanda rutunganya yageze kuri toni 2,5 ku kwezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa