Abana batsinze neza ibizamini bya Leta bahawe igihembo kidasanzwe
Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2023
Minisiteri y’Uburezi yavuguruye uburyo bwo guhemba abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange hongerwamo kwishyurirwa amafaranga y’ishuri umwaka wose.
Ubusanzwe abanyeshuri bahize abandi ku rwego rw’igihugu batangazwaga ku munsi wo gutangazaho amanota ariko bagahembwa mudasobwa zizabafasha kwiga mu byiciro berekejemo.
Kuri iyi nshuro ibihembo bagenerwa byongerewe hashyirwamo ibikoresho by’ishuri ndetse no kwishyurirwa umwaka wose amafaranga y’ishuri mu bigo bagiye kwerekezamo.
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko bahisemo kubongerera ibikoresho by’ishuri ndetse no kuba Umwalimu SACCO izishyurira abo bana aho bazajya kwiga mu gihe cy’umwaka umwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimye abana bitwaye neza mu bizamini abasaba gukomeza gukora cyane ndetse n’abatabashije guhembwa basabwa gushyiramo imbaraga mu myigire yabo.
Amanota y’abanyeshuri basoje amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange yatangajwe kuri uyu wa 12 Nzeri 2023 mu gihe habura iminsi 13 gusa ngo igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2023/2024 gitangire.
Abanyeshuri basoje amashuri abanza bahembwe ni batanu bayobowe na Kwizera Regis wigaga muri EP Espoir de l’Avenir ryo mu Karere ka Bugesera, Cyubahiro Herve wigaga muri Crystal Fountain Academy, Dushimiyimana Josh Bruce wo muri EP Highland ryo mu Bugesera, Igiraneza Cyubahiro Benjamin wo muri École Privée Marie Auxiliatrice, Iratuzi Sibo Sandra wigaga muri Keystone School Ltd riherereye i Musanze.
Abanyeshuri bo mu cyiciro rusange barangajwe imbere na Umutoniwase Kelie wo muri Fawe Girls School, Ihimbazwe Niyikora Kevine wo muri Lycée Notre Dame de Citeaux, Niyubahwe Uwacu Annick wo muri Maranyundo Girls School, Ganza Rwabuhama Danny Mike wo muri Ecole de Science de Byimana na Munyetwali Kevin wigaga muri Petit Seminaire St Jean Paul II Gikongoro.
Abanyeshuri bahize abandi bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo guhembwa na Mineduc ndetse biyemeza gukomeza gukora cyane nk’uko Iratuzi Sibo Sandra wigaga muri Keystone School Ltd iherereye i Musanze yabigarutseho.
Ati “Ndishimye cyane kuba nahawe igihembo ku rwego rw’Igihugu. Intego mfite ni uguharanira ko nazongera guhabwa igihembo mu kindi cyiciro ngiye kujyamo ngakomeza kubikora kugeza nsoje. Ababyeyi banjye bagiye bangira inama z’uko nakitwara mu mashuri nirinda agakungu.”
Umubyeyi wo mu Karere ka Kicukiro ufite umwana waje mu babaye indashyikirwa, Tumukunde yavuze ko nk’ababyeyi bashyizemo imbaraga mu gufasha umwana wabo mu myigire ye.
Ati “Twanezerewe kandi twiteguye ibihembo bazaduhereza. Twiteguye ko ibyo bihembo mu gihe cy’umwaka wose tuzabibona. Ntibyantunguye kuba yaje muri batanu ba mbere kuko yatangiye amashuri y’inshuke n’abanza turi kumwe kandi yazanaga amanota meza.”
Ku ruhande rwa bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaza ko kubona abana batsinze ku rwego rw’Igihugu ari ikintu gishimishije, kandi bitera ishema nkuko Umuyobozi wa EP Espoir de l’Avenir mu Karere ka Bugesera, Victor Mukunzi yabigarutseho.
Ati “Kubona mu bana bakoze ikizamini cya Leta usanga uwawe yabaye uwa mbere ni ishemba ku babyeyi. Ndashimira cyane Minisiteri y’Uburezi kuko umwaka ushize bari baduhaye imashini gusa ariko ubu byiyongereye kuko batanze amafaranga y’ishuri n’ibikoresho umwana azakenera.”
Muri rusange abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru kurusha basaza babo kuko nko mu mashuri abanza abakoze ibizamini ni 201.679, hatsinze 91,1%, muri bo 55,9% ni abakobwa mu gihe abandi ari abahungu.
Mu basoza Icyiciro Rusange, abakoze ni 131.051, abatsinze bangana na 87.97%, muri bo abakobwa bangana na 54,8%.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *