skol
fortebet

Abanyeshuri 100 batishimiye amanota bahawe baramukiye ku biro bya NESA gusaba ko bongera kubakosora

Yanditswe: Friday 19, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri bakabakaba mu ijana barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2020-2021 bazindukiye ku biro by’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi NESA basaba ko hasubirwamo gukosora ibizamini bya leta bisoza umwaka kuko batishimiye amanota bahawe.
Nkuko tubikesha Flash FM,aba banyeshuri babyukiye kuri ibi biro bavuga ko batishimiye amanota bahawe bityo basaba ko hasubirwamo gukosora ibizamini byabo.
Kuwa 15 Ugushyingo 2021,nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze amanota (...)

Sponsored Ad

Abanyeshuri bakabakaba mu ijana barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2020-2021 bazindukiye ku biro by’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi NESA basaba ko hasubirwamo gukosora ibizamini bya leta bisoza umwaka kuko batishimiye amanota bahawe.

Nkuko tubikesha Flash FM,aba banyeshuri babyukiye kuri ibi biro bavuga ko batishimiye amanota bahawe bityo basaba ko hasubirwamo gukosora ibizamini byabo.

Kuwa 15 Ugushyingo 2021,nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze amanota y’ibizamini bya leta ku barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu byiciro bitandukanye nk’ubumenyi rusange, amashuri nderabarezi n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Uburezi, abigaga mu cyiciro cy’amashuri mu burezi rusange (S6), mu banyeshuri basaga 47,638 biyandikishije gukora ikizamini cya leta, hakoze abagera ku 47,399. Abakandida batsinze n’ibihumbi 40.435 bangana na 85.3%. abasigaye bose bangana na 14.7% ntago bagejeje ku inota fatizo.

Abanyeshuri bigaga mu mashuri Nderabarezi (TTC) bose uko bari 2,988 biyandikishije ku kizamini cya leta bose barakoze, abatsinze ni 2,980 bangana na 99.9% naho 0.1.% bakaba bataratsinze ku inota fatizo rikenewe.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) hiyandikishije abakandida basaga 22, 686, hakora abagera ku 22, 523 abatsinze ni 21,768 bangana na 95.7%, naho abagera kuri 4.3 ntibagira amanota fatizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa