skol
fortebet

Abanyeshuri 452,053 biteguye gukora ikizamini cya Leta nyuma y’imyaka 2 kidakorwa kubera Covid-19

Yanditswe: Friday 11, Jun 2021

Sponsored Ad

Abanyeshuri 452,053 baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye mu Gihugu hose ni bo bitezwe gukora ikizamini cya Leta mu gihe kizamara ibyumweru bitandatu uhereye tariki ya 14 Kamena kugeza ku ya 30 Nyakanga nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).

Sponsored Ad

Ni ku nshuro ya mbere ibizamini by Leta bigiye gukorwa hashize imyaka ibiri, nyuma y’aho mu mwaka wa 2020 amashuri yafunzwe n’ibizamini bya Leta bigasubikwa bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye mu Rwanda guhera tariki ya 14 Werurwe 2020.

Biteganyijwe ko abanyeshuri, 254,678 barimo abahungu 116,613 n’abakobwa 138,065, ari bo bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, bakaba baragabanyutseho 11% ugereranyije n’abakoze mu mwaka wa 2019 banganaga na 286,087.

Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (O-Level), abanyeshuri bitezwe gukora ikizamini cya Leta ni 122,320 barimo abahungu 54,635 n’abakobwa 67,685. Bo biyongereyeho 2% ugereranyije na 119,932 bakoze ikiamini cya Leta mu mwaka wa 2019.

Nanone kandi abanyeshuri bagiye gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye biyongereyeho 1.7% kuko bageze ku 52,145 birimo abahungu 22,894 n’abakobwa 26,892 bavuye ku 52,291 bakoze mu 2019.

Ku banyeshuri bakora ikizamini mu masomo ya siyansi bo bagabanyutse ku kigero cya 3.1%, bava ku 15,251 mu mwaka wa 2019 bagera ku 14,785 muri uyu mwaka wa 2021.

Mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), biteganyijwe ko abanyeshuri 21,053 ari bo bazakora ikizamini cya Leta, bakaba barimo abahungu 12,994 n’abakobwa 9,916. Iyo ugereranyije n’abaherukaga gukora usanga harabyeho ukwiyongera kuko bavuye ku 19,862.

Iki gihe, biteganyijwe ko abakandida bigenga (candidats libre) bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bangana na 1,857 bakaba bariyongereye ugereranyije n’abakandida bigenga 1,584 bakoze mu mwaka wa 2019.

Ibizamini ngiro mu mashuri ya TVET biteganyijwe ko bizakorwa hagati ta tariki 14 Kamena kugeza ku ya 3 Nyakanga 2021.

Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko guhera mu mwaka wa 2018 hashyizweho santeri zikoretwaho ibizamini bya Leta 1018 ku bakandida basoza amashuri abanza, ku basoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye ibizamini byabo bikazakorerwa kuri santeri 547, abasoza icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye hakaba santeri 418, mu gihe santeri za TVET ari 97.

Umuyobozi Mukuru wa NESA Bernard Bahati, yabwiye itangazamakuru ko basanga igabanyuka ry’umubare w’abana basoza amashuri abanza byaratewe ahanini n’ingauruka z’icyorezo cya COVID-19.

Ati: “Nyuma y’aho amashuri afunguriwe, hari abanyeshuri batahise bagaruka, hari bamwe barimo kuza ubu. Dutekereza ko biterwa no kuba amashuri yaramaze igihe kinini afunze. ”

Byitezwe ko abanyeshuri basoza amashuri abanza bazakora ibizamini guhera tariki ya 12-14 Nyakanga, mu gihe abasoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye na TVET (ikizamini cyo kwandika) bazakora tariki ya 20-27 Nyakanga, naho abasoza ayisumbuye muri siyansi bakazakora hagati ya tariki ya 28-30 Nyakanga 2021.

Abenshi mu banyeshuri biteguye gukora ikizamini bemeza ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyabagizeho ingaruka mu buryo butandukanye, bifitiye icyizere cyo gukora no gutsinda ikizamini cy Leta bamaze igihe kinini bategereje.

Source:IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa