skol
fortebet

Abarangije amashuri abanza barimo n’abanduye Covid barakora ibizamini bya leta

Yanditswe: Monday 12, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri barangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta bisoza iki cyiciro.
Ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ari ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ruherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.
Kuri iri shuri hagiye gukorera Abanyeshuri 385 baturutse ku mashuri ya Groupe Scolaire Ruyenzi, Groupe Scolaire Muganza ya Kabiri na Irerero Academy.
Muri aba banyeshuri ariko harimo batandatu baturutse ku Ishuri ribanza rya (...)

Sponsored Ad

Abanyeshuri barangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta bisoza iki cyiciro.

Ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ari ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ruherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

Kuri iri shuri hagiye gukorera Abanyeshuri 385 baturutse ku mashuri ya Groupe Scolaire Ruyenzi, Groupe Scolaire Muganza ya Kabiri na Irerero Academy.

Muri aba banyeshuri ariko harimo batandatu baturutse ku Ishuri ribanza rya Rigogwe bazanywe gukorera aha kuri GS Ruyenzi ku mpamvu z’uko aho bagombaga gukorera ari kure y’aho bataha.

Abanyeshuri 254,678 nibo baratangira ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza mu gihe igihugu ubu cyugarijwe n’inkubiri nshya y’icyorezo Covid-19.

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko abanyeshuri banduye Covid barwariye iwabo mu ngo nabo baza gukora ibizamini, bagakorera mu byumba byihariye byateganyijwe.

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko "amahirwe ni uko nta wurembye muri bo".Mu bipimo byafashwe mbere y’uko abana bataha, basanze abana 73 aribo bari bafite iki cyorezo.

Buri ’centre’ y’ibizamini mu gihugu yateganyije icyumba nk’icyo, nk’uko iyi minisiteri ibivuga.

Amabwiriza yatangajwe n’iyi minisiteri avuga ko "nta munyeshuri mu banduye barwariye mu ngo ukwiye gukora ikizamini mu gihe atameze neza".

Aya mabwiriza avuga kandi ko umunyeshuri wanduye Covid aza mu kizamini aherekejwe n’umubyeyi we/umurera, akanamusubiza mu rugo.

Ibyumba biri bukorerwemo ibizamini bigomba kuba birimo umwuka uhagije, amadirishya n’inzugi bifunguye, nk’uko aya mabwiriza abivuga.

Ikigo cya leta gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri, ku wa gatanu cyatangaje ko ’centres’ z’ibizamini zongerewe kugira ngo abanyeshuri bazicare bategeranye.

Iki kigo cyavuze ko uyu mwaka abanyeshuri bazakorera ibizamini kuri ’centres’ 1,021 z’ibizamini, ugereranyije na ’centres’ 938 zakoreweho mu 2019.

Ibi bizamini bizarangira ku wa gatatu, nyuma hakurikireho iby’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, hanyuma iby’amashuri y’imyuga, n’ibisoza amashuri yisumbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa