skol
fortebet

Abarimu basabwe gutangira igihembwe cya 2 bamaze gufata urukingo rwa 3 rwa Covid-19

Yanditswe: Wednesday 29, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yandikiye abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bafashe doze ebyiri z’inkingo za COVID-19 ko mbere yo gutangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri bagomba gufata doze ya gatatu.
Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021,yagize iti"abamaze amezi atandatu bahawe doze ya kabiri”.
Minisiteri y’Uburezi yavuze ko iyi doze ya gatatu bazayifatira ku bigo nderabuzima bibegereye.
Yakomeje igira iti “Turasaba abarimu n’abayobozi b’ibigo (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yandikiye abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bafashe doze ebyiri z’inkingo za COVID-19 ko mbere yo gutangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri bagomba gufata doze ya gatatu.

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021,yagize iti"abamaze amezi atandatu bahawe doze ya kabiri”.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko iyi doze ya gatatu bazayifatira ku bigo nderabuzima bibegereye.

Yakomeje igira iti “Turasaba abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gufata uru rukingo mbere yifungurwa ry’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2021/2022”.

Hashize igihe gito u Rwanda rutangiye gutanga doze ya gatatu y’inkingo za COVID-19 mu rwego rwo kurushaho kongerera umubiri ubwirinzi.

Ku ikubitiro haherewe ku bakuze ariko iyi gahunda iza kwagurwa igera no ku bindi by’ibiciro by’abaturage.

Ni icyemezo cyafashwe mu gihe imibare y’abandura COVID-19 yongeye kuzamuka biturutse ku bwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Omicron.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa