skol
fortebet

Amashuri arafungura kuri uyu wambere,ariko kwerekeza ku mashuri ni mubyiciro

Yanditswe: Monday 18, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igihembe cya gatatu cy’uyu mwaka w’amashuri abanza,ayisumbuye na TVET kiratangira kuri uyu wa 18 mata 2022, biteganijwe ko kizarangira kuya 15 Nyakanga 2022.

Sponsored Ad

Igihembe cya gatatu cy’uyu mwaka w’amashuri abanza,ayisumbuye na TVET kiratangira kuri uyu wa 18 mata 2022, biteganijwe ko kizarangira kuya 15 Nyakanga 2022.

Amashuri yari yatangiye ibiruhuko mu kwa gatatu kuya 31,2022 nyuma yo kurangiza igihembwe cya 2, no kugirango bahabwe amahirwe yo kwifatanya n’Abanyarwanda bose muri rusange kwibuka ku ncuro ya 28 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Ishami rishinzwe ibizamini bya Leta no gukurikirana amashuri NESA, ryatangaje ko mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19 no gufasha abanyeshuri, abaca mu mugi wa Kigali bose bazafatira imodoka bateganirijwe kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Amashuri asanzwe acumbikira abanyeshuri aratangira kuri uyu wambere 18 Mata 2022. Birareba cyane abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye aherereye mu turere twa Kamonyi, Nyanza, Ngororero, Musanze, Rwamagana, na Kayonza

Ejo kuwa 2 kuya 19 Mata, abanyeshuri biga ku bigo biherereye mu turere twa Nyamagabe, Ruhango, Burera, Rubavu, Nyabihu, Gastibo na Nyagatare nibo bazaba batahiwe gusubira ku ishuri.

Na ku wa gatatu tariki ya 20 Mata 2022 abanyeshuri bo mu turere twa Huye, Muhanga, Rulindo, Gakenke, Karongi, Rutsiro, na Bugesera, nibwo bazasubira ku mashuri yabo. Naho abo mu mugi wa Kigali na Nyaruguru, Gisagara, Gicumbi, Nyamasheke, Rusizi, Ngoma na Kirehe batangire ku munsi ukurikiyeho wo kuwa 4.

Itangazo rya NESA risaba ko “Abanyeshuri bose basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19 mu gihe basubira ku mashuri yabo no kugera bageze yo nyirizina,”

Iri tangazo kandi risaba ababyeyi kubahiriza gahunda yashyizweho yo gusubiza abana ku mashuri bigaho mbere ya saa tatu za mugitondo kugirango babashe kugera ku mashuri yabo hakiri kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa