Guteza imbere umuco wo gusoma hifashishijwe ikoranabuhanga byitezweho kongerera ubumenyi abakiri bato
Yanditswe: Thursday 25, Jul 2024

Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta uteza imbere umuco wo gusoma ibitabo hakoreshejwe ikoranabuhanga (NABU), wagiranye ubufatanye n’ikoranabuhanga rya GSM Systems, rizwiho gutanga uburyo bwifashishwa cyane cyane mu mikorere ya telefone. Iyi mikoranire yo guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga yitezweho kuzana impinduka no kongerera ubumenyi cyane cyane abakiri bato.
Umuryango NABU uvuga ko kandi iyi mikoranire izafasha Abanyarwanda kubona ibikoresho bizabafasha mu kunoza imyigire igamije impinduka zigana aheza.
Iyo mikoranire ya NABU na GSM Systems kandi izakemura ikibazo cy’abanyeshuri n’abarimu bo mu bice cyane cyane by’icyaro n’ibikiri inyuma mu iterambere, aho wasangaga badafite uburyo bw’ikoranabuhanga buborohereza mu kwigisha no gusoma ibitabo bitandukanye ku ikoranabuhanga.
Iyi mikoranire izafasha gukwirakwiza ibikenerwa mu kwiga no kwigisha hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone zigezweho za smartphones, hagamijwe koroshya uburyo bwo kwiga no kwigisha.
Binyuze mu mushinga wa ‘Project Infinity’ hazatangwa ibikoresho by’ikoranabuhanga byashyizwemo porogaramu (app) ya NABU yifashishwa mu gusoma inyandiko kuri Interineti, bikazahabwa ababarirwa mu batishoboye n’abahezwa bo mu bihugu bya Kenya, u Rwanda, na Nigeria, hakazibandwa by’umwihariko ku bana bafite imyaka iri hagati ya 0-10.
Ikoranabuhanga rya GSM rizafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, ryorohereza abakoresha Porogaramu ya NABU, aho bazashobora gusoma ibitabo no kubikura kuri Internet nta kiguzi batanze. GSM kandi izishyura ikiguzi cy’ubwikorezi bw’ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, ndetse no gushyiramo za porogaramu zizifashishwa muri ibyo bikoresho, ndetse no kumenyekanisha uwo mushinga ku bafatanyabikorwa bazakorana mu kugeza ibyo bikoresho aho bigomba kugezwa. NABU izashyiraho uburyo buzafasha abafatanyabikorwa kugenzura no gukurikirana umunsi ku munsi uko ubwo buryo bufasha abana mu iterambere ryabo mu bijyanye no gusoma.
Porogaramu(app) ya NABU yifashishwa mu gusoma ibitabo kuri Internet ikorana n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoresha uburyo bwa iOS na Android, GSM ikazashyira mbere iyo porogaramu muri ibyo bikoresho.
Abarimu bazigishwa uko bavana ibitabo kuri Internet ndetse n’uko babikoresha. Hazabaho ijambo ry’ibanga (code) rizifashishwa mu kureba uko igikoresho cyifashishwa no kureba umusaruro gitanga. Iyi gahunda izafasha abarimu mu kubona ibikoresho bakenera mu kwigisha, kubafasha gukora ubushakashatsi, kubafasha mu itumanaho ndetse no mu gukoresha internet.
NABU irateganya guha abarimu bo mu mashuri abanza n’ay’incuke telefone za smartphones 50,000, ndetse no guhugura abarimu basaga 50,000 ku bijyanye no gufasha abanyeshuri gusomera mu ruhame. NABU irateganya kandi ko buri mwana azajya agira iminota nibura 15 yo gusoma, ndetse no gufasha amasomero rusange kugira ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gusoma.
Kugira ngo bizere ko ubu buryo butanga umusaruro, GSM Systems ku bufatanye na NABU bazashyiraho uburyo bw’itumanaho bugamije gufasha mu guhanahana amakuru, hakazabaho n’inama zihuza inzego za Leta. Hazabaho no guhanahana amakuru mu buryo buhoraho hagati y’abafatanyabikorwa ndetse n’inama zigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.
Hazabaho n’amahugurwa mu gihe cyo gutanga ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, hakurikireho n’amahugurwa azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ku rwego rwa buri Karere, bikazafasha abarimu n’abanyeshuri kwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga, bityo batange umusanzu muri gahunda zigamije gufasha agace batuyemo kugira umuco wo gusoma.
NABU irateganya kwagura iyi gahunda mu bindi bihugu, hagamijwe gufasha abana n’abarimu batabona ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gusoma.
Philippe Nkwakuzi uyobora NABU mu Rwanda avuga ko kubona ibitabo byo gusoma bidakwiye kuba iby’abana bo mu miryango ikize gusa, ahubwo bikwiye kuba uburenganzira bw’ibanze ku bana bose, hatitawe ku mibereho n’ubukungu bafite.
Yagize ati “Hamwe na GSM Systems, turateganya gusakaza ikoranabuhanga mu barium n’abandi barezi, tubaha ibikoresho bizaborohereza mu kwita ku banyeshuri, no kubabonera ibitabo byo gusoma mu ndimi zabo za kavukire hakurikijwe ikigero cy’ubukure barimo, kandi ibyo bitabo bakabibona ku buntu. Ibyo bizabafasha gukoresha ikoranabuhanga rya Internet, biyungure ubumenyi.”
Elizabeth Paul, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ireme (Director of Sustainability) muri GSM Systems, we yagize ati “Binyuze mu mikoranire yacu na NABU, twiyemeje gukoresha ikoranabuhanga nk’uburyo buzana impinduka nziza cyane cyane mu bijyanye n’uburezi, no guteza imbere umuco wo gusoma.Twiyemeje kwifashisha udushya n’ikoranabuhanga, tukongerera ubushobozi abantu ku giti cyabo, tukaziba icyuho kigaragara mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, kandi tukubaka sosiyete itagira n’umwe iheza mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kuko ryitezweho gutanga ubumenyi buzafasha n’abandi bazabaho mu bihe biri imbere.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *