skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Minisitiri Gatabazi yasangiye ifunguro n’abanyeshuri

Yanditswe: Thursday 20, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yatangiriye mu Ntara y’Iburengerazuba,mu Karere ka Rutsiro, yasuye abanyeshuri biga ku Kigo cy’Ishuri ryo mu Murenge wa Kinihira, asangira na bo.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022,yasuye ibikorwa binyuranye byo Karere ka Rutsiro birimo iki kigo cy’amashuri sitasiyo ya RDB muri aka Karere ndetse n’uruganda rw’ubuki.
Ubwo amasaha yo gufata ifunguro yari ageze, Minisitiri Gatabazi n’abayobozi bari kumwe, basuye Urwunge (...)

Sponsored Ad

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yatangiriye mu Ntara y’Iburengerazuba,mu Karere ka Rutsiro, yasuye abanyeshuri biga ku Kigo cy’Ishuri ryo mu Murenge wa Kinihira, asangira na bo.

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022,yasuye ibikorwa binyuranye byo Karere ka Rutsiro birimo iki kigo cy’amashuri sitasiyo ya RDB muri aka Karere ndetse n’uruganda rw’ubuki.

Ubwo amasaha yo gufata ifunguro yari ageze, Minisitiri Gatabazi n’abayobozi bari kumwe, basuye Urwunge rw’Amashuri rwa Kinihira mu Murenge wa Kigeyo.

Minisitiri Gatabazi wari ugiye kureba uko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri ihagaze,yaruriye bamwe muri bo ndetse baranasangira.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter ya Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, agaragaza Minisitiri Gatabazi ari kwarurira bamwe mu banyeshuri ubundi bagasenga bagahita batangira gufungura.

Iki gikorwa cyashimwe na benshi kuri Twitter, bavuga ko Minisitiri Gatabazi ari umwe mu bayobozi bicisha bugufi cyane.

Uwitwa Gatera Alphonse yagize ati “Umuyobozi mwiza w’intangarugero.”

Alexis Nyandwi kuri Twitter, yagize ati “U Rwanda rugira Imana kugira abayobozi beza bicisha bugufi kandi bakunda abo bayobora.”

Ibitekerezo

  • Ni byiza cyane Nyakubahwa Minister, muzagerageze musure I Musanze kuri Group Scolaire Kampanga muganirize abana cyangwa ababyeyi muziyumvira agahinda abana batewe n’impungure zirimo ibisimba kugeza ubwo umwana ataha yagera mu rugo agaturika akarira yibutse ibyo bintu babagaburiye.
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa